Umukinnyi wa filime nyarwanda Rosine Bazongere ari mu gahinda nyuma y'uko umwe mu bakobwa bibumbiye mu muryango wa 'Her Friends' yashinze apfushije umwana yokejewe n'amazi ashyushye.
Her Friends ni umuryango ugizwe n'abakobwa babyaye batarashaka abagabo(batewe inda zitateganyijwe), bibumbiye hamwe kugira ngo bajye bafashanya mu buzima bwa buri munsi ndetse bafashe n'abandi bahuye n'ibibazo nk'ibyabo.
Uyu muryango washinzwe na Rosine Bazongere umaze kwandika izina rye cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda.
Aganira na ISIMBI, yavuze ko muri uyu muryango bagize ibyago umwe mu bakobwa babana muri uyu muryango agapfusha umwana we nyuma yo kotswa n'amazi ashyushye akajywana mu bitaro ariko agahita yitaba Imana.
Ati"uwo mukobwa yabyaye abana babiri b'impanga, umwe rero ari ku kazi umukozi aramuhamagara aramubwira ngo umwana amazi aramwokeje, bamujyana kwa muganga, mu bitaro yamazemo iminsi nk'itatu bahita batubwira ko yitabye Imana."
Avuga kuri uyu mukobwa wapfushije umwana, yavuze ko nyuma yo gutwita ababyeyi b'umukobwa bahise bafungisha umuhungu kuko umukobwa atari yujuje imyaka y'ubukure kandi yaranifuzaga kumufasha, ikibabaje ni uko uyu mukobwa iwabo baje no kumwirukana.
Ikiganiro na Rosine Bazonmgere
Source : http://isimbi.rw/sinema/article/agahinda-n-amarira-kwa-rosine-bazongere-video