Muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika umusaza w'imyaka 70 y'amavuko witwa Bruce Campbell, yatangaje benshi ubwo yibera munzu y'indege yo mu bwoko bwa Boeing 727-200, utuye mu gace ka Hillsboro muri Leta ya Oregon
Bruce Campbell ubwo yarari mu myaka ya 20 y'amavuko, yaguze ubutaka aha muri Oregon ku madolari y'Amerika 23,000.
Campbell yibazaga icyo azakoresha ubu butaka , aba amenye inkuru y'umugore witwaga Joanne Ussery waguze indege ya Boeing 727, akahinduramo inzu yo guturamo.
Uyu Joanne ngo yafashe iki cyemezo nyuma y'aho inzu isanzwe yari atuyemo, yahiye. Icyo gihe yahise atekereza umugambi wo gushaka ikindi kintu yaturamo, kitari inzu isanzwe.
Mu mwaka w'1999 na Campbell yaguze n'ikigo cya Olympic Airways indege ya Boeing 727-200 itagitwara abagenzi. Yishyuriye hamwe amadolari y'Amerika 220,000 arimo ubwishyu bwo kuyigeza mu kibanza cye kiri muri Oregon, ivanwe i Athens mu Bugiriki.
Uretse iyi ndege iba ahantu mu gashyamba, nta rundi rugo Campbell afite. Inzu ye ni indege, ni yo araramo, ni yo atekeramo; mbese irimo ibyangombwa byose bikenerwa mu nzu nk'uko mubibona mafoto.
Bruce Campbell mu 2014 yari afite gahunda yo kugura indi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 747, akayigira urugo rwa kabiri.