Benshi muritwe twemera ko imyenda ifite 'uburinganire.' Sosiyete yacu yabonye ko ibintu bimwe 'bikwiriye' umugabo cyangwa umugore kwambara. Ariko, hariho abantu batagendera kuri byo kuri iyi si bambara ibyo bashaka byose kandi bakagaragaza ubwisanzure, bakeneye kubaho muburyo ubwo aribwo bwose. Nk'uyu mugabo  yerekana ko igihe kirageze cyo gukuraho imyumvire ishingiye ku gitsina, cyane cyane mu myambaro.
Uyu umugabo w'umunyamerika ariko ubarizwa mu budage witwa Mark Bryan, ubusanzwe akora ibintu bijyanye n'ubwubatsi ndetse ni n'umutoza ukomeye mu bijyanye n'imipira y'amaguru. Kuri ubu we yemeza adashidikanya ko nta myenda atakwambara ngo n'uko ari umugabo.
Uyu mugabo wubatse ubarizwa mu gihugu cy'ubudage, yavuze ko ubusanzwe iyo yambaye inkweto ndende aba yumva atekanye kandi aguwe neza muri we.
Uyu mugabo kandi ngo si inkweto ndende gusa, kuko akunda no kwiyambarira udushati twa gikobwa ndetse n'utujipo kandi ngo biramunyura