Amateka yaranze intwari yo kwizera Eduard Jenner #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umurimo wa Jenner Eduard wo kurokora ubuzima bwa benshi kurusha undi muntu uwo ari we wese ku isi, ni ibintu bidasanzwe kuko yabayeho ubuzima bwe bwose akora igikorwa cyo kuvura abaturage atagamije inyungu iyo ari yo yose. Yabikoraga atagamije kumenyekana, ahubwo ashaka kugira ngo Uwiteka ahabwe icyubahiro.

Eduard Jenner yavukiye mu Bwongereza Kuwa 17 Gicurasi mu 1749, apfa Kuwa 26 Mutarama 1823 afite imyaka 73. Umuryango we wagiraga umuco wo kohereza abantu mu rusengero, mubyukuri bari abakristo. Ariko urupfu rwa se wa Eduard rwasigiye umuryango wabo ubukene bituma Jenner ahitamo umwuga mushya. Kuva akiri muto, Jenner yashishikazwaga cyane n'ubumenyi (science) n'ibidukukije yumvaga aharanira kuzaba Dogiteri uvura abantu.

Eduard yari umukristo wemeraga Imana kandi akayoborwa nayo mu byo yakoraga byose. Ntiyigeze aharanira kumenyekana we ubwe, ahubwo yahataniraga kumenyekanisha Imbaraga z'Uwiteka. Ibi byose yabikomoraga mu butunzi buhambaye ari bwo "Bibiliya".

Jenner yashakanye na Catherine Kingscote bahuriye mu mikino barakundana ndetse biyemeza kurushinga. Babyaranye abana: Robert Fitzharding, Catherine na Eduard . Catherine Kingscote yapfuye mu 1815 azize uburwayi bw'igituntu.

Eduard yize ibijyanye n'ubucuruzi, yagiye gukorera i Londres aho ubumenyi bwe mu butabire n'ubuhanga bwamenyekanye cyane. Igihe kimwe yatumiwe na Captain Cook kugira ngo abe umwe mu itsinda ry'abahanga mu bumenyi (science) mu rugendo rwe rwa kabiri muri Australia. Mubyukuri Jenner ntiyishimiraga ingendo cyangwa ubuzima bw'i Londres, bidatinze yagarutse mu mudugudu yavukiyemo aba umuganga (Dogiteri) waho.

Jenner yamenyekanye nk'umuganga w'umunyabwenge kandi wita ku bantu, uko yarushagaho kumenyekana mu baturage, niko yakomezaga gukurikirana gushimishwa n'ibidukikije. Kuva akiri muto, yashishikazwaga cyane n'inyoni kandi ubushakashatsi bwe yakoze yitonze ku myitwarire y'inyoni yitwa cuckoo bwamuhesheje icyubahiro mu muryango w'abahanga muri siyansi mu Bwongereza (British scientific community).

Ku mugabane w'u Burayi haje gutera indwara yica yitwa smallpox. Iyi ni indwara ikomeye yandura iterwa na virusi yitwa variola kandi uyirwaye aba afite umuriro mwinshi cyane. Abantu barenga 400.000 bapfaga buri mwaka bazize iyi ndwara. Mubyukuri iyo smallpox yinjiraga mu mudugudu, 20 kugeza kuri 50% by'abanduye barapfaga, naho 1/3 cy'abarokotse iyo ndwara bahindukaga impumyi ubuzima bwabo bwose.

Abantu bifuzaga cyane kwirinda iyo ndwara ndetse bakifuza ko imibiri yabo igira ubudahangarwa ariko ntibyari biboroheye. Umuvugabutumwa w'umunyamerika wamamaye cyane Jonathan Edwards nawe yishwe n'icyo cyorezo.

Mu gutekereza ku cyorezo cya smallox, Jenner yerekanye igitekerezo gishimishije aravuga ati: "Sinzigera ndwara smallpox kuko kuko narwaye "Cowpox (indwara umuntu yanduzwaga n'amatungo ikamugiraho ingaruka mbi cyane).

Jenner yanzuye avuga ko hashobora kubaho uburyo bushoboka bwo kurwanya smallpox. Nk'umuhanga yari azi neza ko ubu bushakashatsi bugomba gukorwa mu bwitonzi no gushishoza kwinshi. Jenner yakomeje ubushakashatsi bwe ku muti wavura iyi ndwara maze mu 1797 atangaza ibyavuyemo, impapuro ze zateshejwe agaciro zijugunywa ahantu hose nk'aho nta kamaro zifite. Uyu mushakashatsi ntiyacitse intege ahubwo yakomeje gukora ubushakashatsi ashoramo amafaranga ye.

Jenner yaje kubona urukingo rushya, N'ubwo habanje kuba impaka, ubushakashatsi bwe bawahawe agaciro kandi urukingo rwe ruremerwa ndetse rukwirakwira mu Bwongereza vuba kandi bidatinze rwamenyekanye ku isi yose. Jenner yanze gushaka amafaranga mu byo yavumbuye , ahubwo yavuye abakene ku buntu. Bakimara kwemera urukingo rwe bashatse kumuha amafaranga ariko Jenner arayanga ati:"Icyubahiro gihabwe Imana yo yanshoboje kuvumbura urukingo rw'indwara ikomeye".

Urupfu rwa Jenner Eduard

Nyuma yo kuvumbura urukingo rwa smallpox, yakomeje gukora umwuga w'ubuvuzi no kurokora ubuzima bw'abantu, yakomeje kandi gukunda no gushishikazwa n'ibidukikije. Nk'uko yagize uruhare mu kurwanya smallpox, indwara yazengereje benshi, mu 1980 yari imaze kurandurwa ku isi. Jenner Eduard yapfuye Kuwa 26 Mutarama 1823 afite imyaka 73 yatabarutse nk'intwari ndetse yashyinguwe hafi y'itorero ryitiriwe Mutagatifu Mary.

Ibintu by'ingenzi dukwiye kwigira ku ntwari yo kwizera Jenner Eduard

1.Ibyo uyu mugabo yagezeho mu rugendo rwe rwa gikristo biratangaje. Mu buzima hari abazi ko umuhamagaro w'Imana ari ukuvuga ubutumwa mu itorero cyangwa minisiteri runaka igihe cyose. Mubyukuri Jenner ntiyigeze aba umubwiriza ariko ibikorwa yakoze ni ntagereranywa kuko yaharaniraga gutabara ubuzima bw'abantu agamije kubahisha Imana, adakeneye indonke.

2. Biratangaje ukuntu Jenner yaretse ubukristo bwe bukayobora umurimo we wo kuba umuganga n'umuhanga (scientist). Ukwizera kwe kwashyigikiraga kandi kukagenga ibyo yakoraga byose. Siyanse ye bigaragara ko ikomeje gutangaza ibinyejana byakurikiyeho kuko yuzuyemo imico myiza no kuba inyangamugayo.

3. Jenner yari azi gufata icyemezo no kwigirira icyizere. Bwa mbere atangaza ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bwe, byaranze ntibamwemera ariko ntiyacitse intege ahubwo yasubiye inyuma akora ubundi bushakashatsi abona amakuru menshi kugeza igihe umurimo we uhawe agaciro. Kugeza ubu, urukingo rwe rwaramamaye hose. N'ubwo bamunengaga, Jenner yiringiye ubumenyi bwe, amasomo ye n'Imana ye ndetse yahagurukiye kurwanya abamunenga.

4. Ubudahangarwa bwa Jenner bwo kuba icyamamare. Uyu mugabo yamamaye ku isi yose nyamara ntibyamuteye guhinduka ngo yishyire hejuru, ahubwo ubuzima bwe bwose yari umuntu witonda, wicisha bugufi kandi ugira ubuntu.

Muri macye niwumva ijambo "Urukingo" ujye uhita utekereza kuri Eduard Jenner, umugabo warutangije rukamamara ku isi yose, yari umukristo wubahishije Imana binyuze mu buhanga bwe mu kuvura kandi atagamijemo amafaranga. Ngiyo intawi nyakuri yo kwizera.

Source:canonjjohn.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-Eduard-Jenner.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)