Dayz Nella nyuma  y'igihe gito ashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa 'KUBITA' kuri ubu arararikira abanyarwanda indirimbo nshya yitwa ' UTANIELEWA'( Studio Vision) ishatse gusobanura mu rurimi rw' ikinyarwanda (Uzanyumva).
Aganira n'umunyamakuru w' impanuro.rw yagize ati: 'Iyi ndirimbo igamije gukangurira abasore benshi bajya kureshya abakobwa (gutereta) bakagenda batiye imyenda ' Telephone , Imodoka ⦠cyangwa se bakabeshya ko ari abakire bakora ahantu hakomeye runaka , bahembwa amafaranga menshi, bafite ubutunzi runaka maze ibyo bigatuma abakonwa ba bemera bakabana ariko babana byabintu umuhungu yamubwiraga ntabibone , ibyo bigatuma habamo gutererwa ikizere , gufatwa nk' umubenshyi kubahukwa⦠bigatuma kandi umubano wabo uzamo ikibazo'.
Yakomeje avuga ko impamvu nyamukuru akunda kuririmba indirimbo zigi swahilli
Yagize ati: 'Nuko imbashaka kuzamura umuziki wanjye hirya no hino ku isi cyane cyane hano muri Africa nka Tanzania , Kenya , Burundi ndetse no mu Rwanda indimi za mahanga ziri kugera kurundi rwego rushimishije.'
Dayz Nella ubusanzwe ni umuhanzi nyarwanda uba mu gihugu cya Australia akaba afite ibihangano byinshi bitandukanye harimo: 'Ndagukunda' , 'Nakupenda'n'izindi zitandukanye
Dayz Nella kandi arararikira abakunzi be amashusho y'indirimbo nshya, yise 'Ndotoni' ndetse n' indi nshya yise 'sing like'.
Dayz Nella ahishiye abanyarwanda byinshi
Kanda hano urebe indirimbo nshya ya Dayz Nella yise 'UTANIELEWA'
Kanda hano urebe amashusho y'indirimbo Dayz Nella aherutse gukora yise ' KUBITA'