Bahawe inka bazibonamo urufunguzo rw'ubukire, abapfakazi banazibonamo abaraza #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw
Inka bahawe bamwe bazibonamo urufunguzo rw'ubukire, abandi zizababera abaraza

Izo nka bazishyikirijwe ari 14, tariki 27 Ukwakira 2020. Ni inka z'icyororo kivuguruye, zitanga umukamo. Bazakira bazibonyemo urufunguzo rw'ubukire, kubera ko babonye bagenzi babo bazihawe kera bageze kure bagana mu bukire, kuko ubukene bwo bamaze kubuvamo.

Jean Claude Iyakaremye utuye mu Mudugudu wa Rushubi, akimara kwakira inka, yagize ati “Iyi nka ndabona ari urufunguzo rw'ubukire, nkaba ngiye kuyibyaza umusaruro, nkayifata neza ndetse nkazanitura abandi na bo zikazabageraho tukorozanya”.

Inka yahawe kuri we ngo ni urufunguzo rw'ubukire kuko iziyikomokaho azazigurisha akikenura, ariko akanabona ifumbire yo gufumbiza imirima ye.

Annonciata Mukeshimana utuye mu Mudugudu w'Akagera, we ati “Nari umugore w'umupfakazi ntagira inka, none nishimiye ko bampaye umugabo uzajya andaza, akampa n'ifumbire ngahinga, ngatunga abana mfite, bakava mu mirire mibi bakazagira ubuzima bwiza”.

Ibi byose babyiteze ku nka bahawe, kuko babonye ari ko byagendekeye abaturanyi bahawe inka mbere muri gahunda ya Girinka.

Emmanuel Ruhigangoga na we wo mu Kagari ka Ngeri, ni umwe mu bo bareberaho. Inka yahawe mu mwaka wa 2007 ngo imaze kumubyarira gatanu, kandi ayikesha kuba atakibarirwa mu bakennye cyane kuko yamufashije gukenura urugo rwe.

Agira ati “Girinka rwose yazamuye abantu benshi, sinjye gusa. Iyi nka yagiye impa ifumbire none ibirayi ndeza, ibigori ndeza, mfite amasambu mpinga harimo n'iyo naguze ibihumbi 300 mbikuye ku nka nagurishije”.

Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene
Inka Emmanuel Ruhigangoga yahawe imaze kumubyarira gatanu kandi yamukuye mu bukene

Yungamo ati “Iyi nka yandereye abana, nta warwaye bwaki kandi barantoranyije mu bakene. Iyi nka yanshyingirije abakobwa babiri. Iyi nka nayubakiyemo umuhungu, yarihiye umwana amashuri y'imyuga”.

Ngo yanamurereye umwuzukuru wazanywe n'umuhungu we, umukobwa bamubyaranye i Kigali amumusigiye undi akamuzanira ababyeyi, inakamirwa abana b'abaturanyi babaga bavutse ari indahekana hataraduka Shisha Kibondo.

Asoza agira ati “Iyi nka yarankenuye ku mubiri, simbuze imyenda n'amakositimu ndayafite. Nararwaye njya kwivuza iyo za Butare, ndivuza ndakira ari yo mbikesha”.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, avuga ko kugeza muri Nzeri 2020, mu karere ayobora hari hamaze gutangwa inka 15,380 muri gahunda ya Girinka. Icyakora muri rusange, i Nyaruguru habarirwa inka zigera ku bihumbi 50.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/bahawe-inka-bazibonamo-urufunguzo-rw-ubukire-abapfakazi-banazibonamo-abaraza
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)