Birasaba ikihe kiguzi, kuba umwigishwa wa Yesu? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kristo avuga ko bishoboka ko umuntu yamukurikira nyamara atari umwigishwa we. Mu yandi magambo birashoboka ko umuntu yaba yarababarirwe ibyaha bye, ariko nta butware afite hejuru y'icyaha. Ikibabaje ni uko abakristo benshi bibereye muri uku kutamenya, ibintu bihabanye cyane n'ubushake bwa Kristo kandi aba ntabugingo baba bateze mu bwami bw'Imana, keretse bemeye guhinduka abigishwa ba Yesu nyakuri atari ukumukurikira gusa. Wari uziko iyi ngingo ireba abakristo bose?

Umwigishwa umusaruro yitezweho ni uko ahinduka nk'umwigisha we. Mu yandi magambo umwigishwa ni 'ukurikira Kristo', intego y'umwigishwa ni ukwiga kumera nka Sebuja( Kristo Yesu). Ni ukuvuga ko kuba umwigishwa wa Kristo, ari ugukurikira intambwe z'ibirenge bye. Umwigishwa agomba guhinduka nka Kristo mu kimbo cye.

Maze Yesu abwira abigishwa be ati ' Umuntu nashaka kunkurikira yiyange, yikorere umusaraba we ankurikire' Matayo 16:24. Kandi ibyo ni byo Imana ishima kandi ibyo nibyo mwahamagariwe , kuko na Kristo yabababarijwe akabasigira ikitegererezo, kugira ngo mugere ikirenge mu cye. 1 Petero 2: 21-22

https://www.agakiza.org/Kubamba-ingeso-mbi-za-kamere-ku-musaraba.html

Kuba umwigishwa wa Yesu birasaba iki?

"Umuntu uza aho ndi ntiyange se na nyina, n'umugore we n'abana be, na bene se na bashiki be ndetse n'ubugingo bwe , uwo ntashobora kuba umwigishwa wanjye. Utikorera umusaraba we ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye. " Luka 14:26-27.

Yesu akiri mu isi ntiyigeze akora icyaha. Nta muntu washoboraga kumuhamya icyaha icyo ari cyo cyose. Biroroshye cyane ariko kwemeza ko benshi mu bakristo ari imbata z' ibyaha , kandi bibwira ko bari mu rugendo rukurikira Yesu. Nta n'umwe muri bo ushobora kuvuga, nka Pawulo, "Mugere ikirenge mu cyanjye nk'uko nanjye nkigera mu cya Kristo." 1 Abakorinto 11: 1.

Kamere ya muntu ihitamo gukora icyaha aho kubabazwa. Urugero ruto ni uko uyoborwa na kamere iyo afashwe n'irari, ahitamo gusambana. Benshi mu bantu babaswe n'ibyaha mu buzima bwabo bwa buri munsi, icyoroshye kuri bo ni ukuzigama icyubahiro hamwe nicyo bita ikinyoma cyera. Ariko ikigaragara ni uko icyubahiro cyo guhisha ibinyoma, ntacyo. Bibiliya ivuga ko 'nta mahoro y'abanyabyaha.'

Niba dushyigikiye ukuri mu kwizera Kristo Yesu, ni tube abanyakuri. Umunyabyaha areke ingeso ze, twikorere umusaraba wacu , nibwo tuba abigishwa ba Yesu.

Kubara ikiguzi cyo kuba umwigishwa wa Yesu

Ni nde muri mwe ushaka kubaka inzu y'amatafari ndende, utabanza kwicara akabara umubare w'impiya zayubaka, ngo amenye yuko afite izikwiriye kuyuzuza? , Kugira ngo ahari ataba amaze gushyiraho urufatiro , akananirwa aho atayujuje , maze ababireba bose bagatangira kumuseka bati ' Uyu yatangiye kubaka inzu, ariko ntiyabasha kuyuzuza' Luka 14: 28-30.

Abakristo ibihumbi n'ibihumbi, batangirira mu Mwuka bakarangiriza mu mubiri. Kubera iki? Biterwa nuko bakurikiye Yesu, ariko ntibatanga ikiguzi cyo kubamba kamere ngo bave mu byaha, bahinduke abigishwa ba Yesu.

Cyangwa se hari umwami wajya kurwana n'undi , ntabanze kwicara ngo ajye inama yuko yasaba gutabarana n'ingabo ze inzovu imwe , ngo arwane n'umuteye afite izovu ze ebyiri? . Bitabaye bityo , wa wundi akiri kure cyane atuma intumwa ze akamubaza icyo yamuhongera ngo abone amahoro. Luka 14: 31-32.

Ubukristo ni intambara. Ugomba kwicara buri munsi ukareba niba uhorana imbaraga zirwanya kamere yawe igutera gukora icyaha. Amahoro yavuzwe haruguru, siyo Yesu yaje guha abigishwa be; yatsinze icyaha, Satani, hamwe n'ingabo zose z'umwijima. Yasabye abigishwa be gutsinda icyaha na kamere, nibwo bazabasha kumukurikira bakaba abigishwa be nyakuri. Dukwiye kwita kuri iryo hame.

Mu buryo nk'ubwo, umuntu wese udashyira imbere Kristo ngo amwigane , hanyuma ibyo afite byose bigengwe nawe ntashobora guhinduka umwigishwa we. Mu Baheburayo 10:34 handitswe ngo: "Kuko mwababaranaga n'imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.'

Birashoboka cyane ko Yesu yagutura umutwaro w'icyaha cyakubase. Kuva mu bubata bw'icyaha ni ibintu bishimishije; ariko icyifuzwa kuruta ibindi byose ni uguhinduka abigishwa ba Yesu.

Abantu bagomba kurekurira Kristo ibyo bafite byose. Ibyo ntibisobanura ko tugomba gutanga buri kintu cyose dutunze, ahubwo ko ibyo dutunze byose bigomba kubahisha Yesu. Ibyacu byose tukabikora tuyobowe n'uUmwuka Wera.

Inyigisho zifitanye isano n'iyi:

Kubamba ingeso mbi za kamere ku musaraba

Uruhare ukwiriye kugira ngo utsinde ingeso za kamere: Izangiza umubiri

Source: Active Christianity

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Birasaba-ikihe-kiguzi-kuba-umwigishwa-wa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)