Bisobanuye iki gutwara intwaro zose z'Imana? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuki dukeneye intwaro zose z'Imana? Ni uko Satani ari umwanzi wacu ukomeye w'ibihe byose. Kenshi na kenshi iyo abakristo berekeza ku 'banzi' babo baba bavuga ku byaha biri mu mibiri yabo n'ibishuko n'irari ry'uburyo butari bumwe. Aba ni abanzi kuko batugerageresha gukora ibinyuranye n'ibyo Umwuka w'Imana ushaka, kandi abantu batabarika baguye mu bitero n'ibinyoma by'amayeri Satani akoresha .

Nuko rero mutware intwaro zose z'Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe. Abefeso 6:13, Tugomba kuba maso, tukirwanaho, kandi tugahora twiteguye kugaba ibitero simusiga, kugira ngo turwanye Satani. Umuntu wambaye intwaro z'Imana ntabwo acogora cyangwa ngo adebekere imbaraga z'umubi( Satani) , aziko igihe cyose zihora zimurwanya . Agomba guteganya ko isaha n'isaha yarwana urugamaba, bikamutera guhora ari maso.

Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza. Mukwese inkweto ,arizo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza, kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk'ingabo , ariko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro. Mwakire agakiza kabe ingofero , mwakire inkota y'Umwuka ari yo jambo ry'Imana. Musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw'ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose. Abefeso 6:14-18.

Mukenyeye ukuri

Ukuri gutegereje uwagukoresha mu buzima bwe bwa buri munsi. Umuntu uhorana ukuri muri we, nta na rimwe akwiye gusangwa mu binyoma kubera ko ukuri guhora kumubohora muri byose . Ugendera mu nzira z'ukuri azakizwa. Ikinyoma uko cyaba kingana kose, uburyo bwose cyaba gikozwemo gihamagara imbaraga z'umwijima , kandi uwo mwijima niwo uzanira ibitero abakristo. Nyamara ukuri ko kuzimya imbaraga z'ibinyoma zose.

Abakristo bakwiye kwiyambura umwambaro w'ibinyoma bakavugisha ukuri . Ibyanditswe byera bigaragaza ko abantu bakunda kubeshya bakabikora bazaba hanze, Ibyahishuwe 22: 15.

Mwambaye gukiranuka nk'icyuma gikingira igituza

Ukuri no gukiranuka bifitanye isano ya bugufi. Ibirego bya Satani "bikuraho" gukiranuka kwacu nk'amazi ava mu mugongo. Imbaraga z'umwijima zihora z'iteguye kudutera igihe cyose tugaragaweho n'ikimenyetso cyo gukiranirwa. Gukiranirwa biha Satani ububasha kuri buri wese ubikora.

Yesu yaravuze ati' Sinkivugana namwe byinshi , kuko umutware w'ab'iyi si aza kandi nta cyo amfiteho' Yohana 14:30.

Yesu yavuze ibi afite ubutware kubera ko yari yambaye gukiranuka, bityo rero abanzi be nta bwoba yari abafitiye. Birakwiye ko dukiranuka kuburyo hagize icyo ari cyo cyose kiza kuturwanya tube turi mu butware bwo kwishingikiriza ku gukiranuka.

Mukwese inkweto, arizo butumwa bwiza bw'amahoro bubiteguza

Mu rurimi rw'AbanyaNoruveje, basobanura iyi nteruro muri ubu buryo ' Kandi kuba warakandagije ikirenge cyawe kubw'ubutumwa bwiza bw'amahoro,witegure urugamba' Abefeso 6:15.

Ntabwo twabasha kugera kure turamutse twirengagije kwambara inkweto kandi turibunyure mu bimene by'amacupa, amabuye atyaye tutibagiwe n'impanuka zose ibirenge byacu byagirira ku butaka. Niyo mpamvu ibirenge byacu byambikwa inkweto, nubwo abenshi batekereza ko kwambara inkweto bikorwa mu buryo bwo kurimba, burya intego nyamukuru ni uburinzi bw'ibirenge.

Ni muri ubwo buryo rero ko umuntu wese ubwiriza ubutumwa bwiza akazana abantu kuri Kristo, agomba kuba yiteguye no kuburenganyirizwa. Akwiye kuba yiteguye kugibwaho n'ingorane kubw'ubutumwa bwiza.

Ntabwo agomba guhinduka , akwiye kumva ko uko kurwanywa ari guhura nako bimeze nk'igihe yahura n'ibikomere by'amacupa n'amabuye atyaye iyo agiye atambaye inkweto. Agomba kwambara inkweto z'Umwuka yihanganye, ni bwo butumwa bwiza.

Ubutumwa bwiza bw'amahoro bufite ubushobozi bwihariye bwo kudutegurira urugamba. Icyo natwe dusabwa ni ukwitegura kuvuga ubutumwa bwiza aho turi hose mu buryo bwose twihanganira imibabaro yose twahuriramo nayo.

Mutware kwizera nk'ingabo

Iteka ryose kwizera guhora kunyuranya no kwifuza kwacu. Mu bigeragezo byose duhura nabyo Satani ahora atwoherereza imyambi yaka umuriro aturwanya mu mitekerereze yacu , tugatangira gushidikanya niba twemera ubushake bw'Imana cyangwa turibuyorwe na kamere yacu.

Igihe Aburahamu yajyaga ku musozi wa Moriah gutamba umuhungu we Isaka, imyambi ya Satani ishobora kuba yaramugezeho mu magambo nkaya: ' Uribaza ibyo bintu Sara azabyakira ate? Umutima we uzashenjagurika , bizamutera intimba n'agahinda ubuzima bwe bwose. Uzaba umubereye umwicanyi kabiri, ushobora kuba warasobanukiwe nabi. Imana yuje urukundo ntabwo yatanga itegeko rimeze rityo."

Ubu ni uburyo Satani abwiramo umutima w'umuntu wiyemeje gukora igikorwa cyo kwizera. Mu mwanya Aburahamu yari arimo yahuye n'imyambi myinshi y'umubi, ariko yashikamye ku kwizera kwe. Yakoresheje kwizera kandi niko kwamukingiye ndetse yaranesheje kuko yari yaravuganye n'Imana yo kwizerwa. Dukwiye kuzamura kwizera kwacu mu bihe byose kandi ibikorwa byose dukora tukabikorera mu kwizera, nibwo imyambi y'umubi ( Satani) tuzayitsinda.

Imbaraga za Dawidi ntizari zihambaye cyane, ariko kubwo kwizera yakoresheje yishe Goliyati.

Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n'inkota y'Umwuka ariyo jambo ry'Imana

Imyuka mibi y'ahantu ho mu ijuru( mu kirere) , mu mikorere yayo inezezwa no guhora ihangayikishije abakristo, igihe cyose ibaciye urwaho iyo basubiye inyuma bakajya mu ntege nkeya cyangwa ijambo ry'Imana rikabakamukamo.

Ariko agakiza ni impano ikomeye Imana yaduhaye kuko gatwikira umukristo kakamurinda ubugome bwose bwa Satani abagirira biciye muri ya myuka mibi twavuze haruguru.

Ubugingo bufite agakiza kuzuye (https://agakiza.org/new_web/Agakiza-kuzuye-kagizwe-n-ibiki.html) ntibucika intege . Udakijijwe neza ahorana ibyago bikomeye byo guhora acika intege, gucika intege ni ukutizera.

Kutizera Imana nabyo ni ukwizera imbaraga za Satani, umuntu wese ufite ukwizera guke ibintu byose bimugendekera nabi. Bibiliya ivuga ko utizera bidashoboka ko anezeza Umwami Imana. Umuntu wese ukeneye kwizera no kwiringira Imana, arashishikarizwa gushakisha agakiza nk'uburinzi bwose mu isi ndetse nk'inzira izamugeza mu bwami bw'Ijuru.

Ijambo ry'Imana ni intwaro ikomeye ineshereza umukristo kandi agakomera mu rugendo rwe. Icyakora ntawe ubasha kunesha yifashishishije inkota y'Umwuka gusa, ahubwo bisaba no kwambara izindi ntwaro zose z'Imana.

Musengeshe umwuka iteka

Gusenga ariko bikozwe mu buryo buyobowe n'Umwuka , bitanga umusaruro kuburyo dushobora gusubizwa ibiruta ibyo twasengeye cyangwa dutekereza. Muri iki gihe benshi bari gutsindwa no gukoresha iyi ntwaro kandi nyamara byagaragaye neza ko mu ntwri zo kwizerwa zabayeho zatsinze urugamba kubera gufashwa n'iyintwaro.

Tuzirikane ko na Yesu ubwe gusenga ari byo byamushobozaga muri byose. Kwambara intwaro zose z'Imana buri mukristo wese biramureba kuko tukiri mu isi urugamba rurakomeje.

Source: Christianity.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Bisobanuye-iki-gutwara-intwaro-zose-z-Imana.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)