Bruce Melodie yatereye ivi Miss Gisabo bamwe bibatera urujijo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zagiye zikwirakwiza aya mafoto na ba nyiri ubwite barayakwirakwiza ariko ntibagira byinshi basobanura.

Hari benshi baketse ko Bruce Melodie yaba ari mu rukundo n'uyu mukobwa uzwi nka Miss Gisabo, bikanarushaho gushyira mu rujijo kuko ntacyo bigeze basobanura kuri aya mafoto.

Iyo ukurikiye imbuga nkoranyambaga zabo bombi, usanga hashize igihe kirenga umwaka bifotozanya amafoto ameze nk'ay'abantu babiri bari mu rukundo, ariko uko bagiye kuyashyira hanze, babanza gushyiraho ibirango byamamaza telefone.

Ikibazo cyakunze kuba kuri aya mafoto yabaga yasohotse atariho ibirango bya telefone bamamaza, uburyo hari abayabonye bagakeka ko abo bombi bari mu rukundo.

Mu kiganiro Boda to Boda cyo kuri KT Radio ku wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, umwe mu bakurikira iki kiganiro yanditse ubutumwa burebure kuri Radio amenyesha ko yishimiye kuba Bruce Melodie agiye gushyingiranwa na Miss Gisabo.

Yaragize ati “Impamvu binshimishije ni uko bose nsanzwe mbakunda, none kubona bashyingiranwa byanshimisha.”

Gusa uyu mukunzi w'aba bombi, ubanza atasobanukiwe ko Bruce Melodie asanzwe afite umugore babana, kandi barerana abana babiri.

Mu mafoto yavugishije abantu cyane, ni nk'ifoto igaragara Melodie apfukamiye Miss Gisabo asa n'ushaka kumwambika impeta, ndetse n'andi mafoto yigeze kujya hanze bagaragara nk'abari gukorana imyitozo ngoramubiri ari babiri bonyine.

Ibi byashyize mu rujijo benshi mu bayabonye, nyamara aya mafoto yose yari agamije ubucuruzi no kwamamaza ubwoko bw'amatelefone acururizwa hano mu Rwanda aba bose bakaba ari ba ambasaderi b'iyi telefone.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/ibirori/article/bruce-melodie-yatereye-ivi-miss-gisabo-bamwe-bibatera-urujijo
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)