Iki kigo kiravuga ko gifite ibimenyetso bigaragaza ko iyi ndwara ishobora kwandurira muri metero zirenze imwe aho umurwayi wanduye ashobora kwanduza abandi kandi bari kure ye.
Ikigo CDC kivuga ko no kuba abantu bahuriye ahantu umwuka utinjira cyangwa se ngo usohoke neza na byo bifite uruhare rukomeye mu kuba abantu bahandurira cyane cyane nk'igihe abantu baririmba cyangwa bakora imyitozo ngororamubiri.
Uko kwandura ngo bishobora kuba kuva ku minota kugeza ku masaha mbere y'uko virusi iva ku muntu umwe ijya ku wundi.
Raporo y'iki kigo CDC kandi ivuga ko amatembabuzi yaba make cyangwa menshi ava ku banduye atitaye ku ntera iri hagati y'abo n'abatarandura kuko aba agifite ubushobozi bukomeye bwo kwanduza.
Icyo gihe ngo biba iyo umuntu akoroye, yitsamuye, aririmbye, avuze cyangwa se ahumetse.
Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima ryo rivuga ko abantu bahuriye ahantu hamwe ari benshi bashobora kwandura nubwo haba harimo intera ya metero ebyiri.
Iyi nkuru ya BBC iravuga ko mu myanzuro y'iyo raporo CDC isaba abaturage gukomeza kwambara udupfukamunwa igihe cyose basohotse mu ngo zabo kandi bagashyira intera nibura ya metero ebyiri hagati yabo kandi bagasukura kenshi aho hantu bakoresheje imiti yica coronavirus.
source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/covid-19-ishobora-no-kwandurira-mu-mwuka-muri-metero-ebyiri-ubushakashatsi