Diamond yavuze ibihe bikomeye yanyuzemo kubera uburwayi bukomeye nyina yagize buba bwaranamuhitanye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yavuze ko muri 2012 yanyuze mu bihe bikomeye ashaka uburyo yavuza nyina(Sanura Kasimu) ubwo yarwaraga indwara iterwa n'imitsi itwara amaraso mu bwonko(Stroke) akaba pararize(paralyze) bikaba ngombwa ko ajya kuvurirwa mu Buhinde kandi nta bushobozi afite.

Ibi akaba yarabitangarije kuri Wasafi TV ku wa 2 ubwo yarimo agaruka ku kamaro ko kugira ubwishingizi, uyu muhanzi akaba yarahise asangiza abantu inkuru y'ibyamubaheho muri 2012 bitewe n'uburwayi bwa nyina bwamusize mu bukene bukabije.

Yavuze ko ubwo yabonaga nyina atabasha kugenda cyangwa kuvuga, yabuze ikintu na kimwe yakora.

Ati'byarancanze, bwari ubwa mbere mbonye mama atabasha kuvuga, umutungo wanjye ni wo wagombaga gukoreshwa muvuza, ntabwo byari byoroshye.'

Yakomeje avuga ko yagombaga gukora ibishoboka byose akavuza nyina kuko amufata nk'umuntu w'ingenzi, yamutwaye mu Buhinde aho bamaze ukwezi.

'Hari igihe nafashe ifoto ndi mu Buhinde abantu ntibamenya ibyo nari ndimo, ariko mama yari yarabaye pararize. Amafaranga twakoresheje iyo ataza kuba umuziki sinzi uko biba byaraje kugenda.'
Diamond Platnumz

Uyu muhanzi yashimangiye ko ubwushingizi mu kwivuza ari ngombwa kuko iyo aba abufite biba byaramworoheye. Yanashimiye kandi umuyobozi wa Clouds Media, Joseph Kusaga wamwishyuriye amatike yose y'indege.

Diamond na nyina bari kumwa na mwishywa wabo ubwo bari mu Buhinde
Diamond ahamya ko hari igihe cyageze ubuzima bwa nyina bukaba buri mu byago



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/diamond-yavuze-ibihe-bikomeye-yanyuzemo-kubera-uburwayi-bukomeye-nyina-yagize-buba-bwaranamuhitanye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)