Turamutse tumenye ibintu bitera iki kibazo,byibuze twahagarika umuvuduko w'iki kibazo ku bagabo. Nkuko tubikesha ubushakashatsi butandukanye bwakozwe n'abahanga mu by'ubuzima tugiye kubagezaho impamvu zitandukanye zishobora gutera abagabo ubugumba cyangwa se kubura urubyaro.
1.Intanga nkeya (oligospermia)
Igihe cyose mu masohoro harimo intanga ziri munsi ya miliyoni 20 muri 1ml y'amasohoro uba ufite intanga nkeya. Iyo nta na nkenya zibereyemo byitwa Azoospermia. Ibi akenshi bituruka ku kwifunga kw'inzira intanga zinyuramo ziva aho zikorerwa (mu mabya) zisohoka. Gusa umubare w'intanga n'ubusanzwe urahindagurika ku buryo kuba hari igihe zajya munsi y'uriya mubare bitavuze ko buri gihe utabyara, ahubwo mu gusuzumwa, upimwa inshuro zirenze 1, noneho mu gihe nta nshuro n'imwe ubonye izirenze miliyoni 20 ; bakanzura ko ufite intanga nkeya.
2. Kuba intanga zitinyeganyeza neza (Asthenospermia)
Kugira ngo umugabo atere inda bisaba ko intanga zikora urugendo rwo kuva aho zasohorewe zikazamuka mu mura zijya guhura n'intangangore. Iyo rero zifite umuvuduko mucye cyane, cyangwa nta na mucye zifitiye ntabwo zibasha guhura n'intangangore. Byibuze kugirango ube watera inda bisaba ko 60% by'intanga usohora ziba zigenda neza kandi ku muvuduko ukwiye. Uwo muvuduko ntugomba kuba munsi ya 56.44µm/s (µm imwe ni 1/1000 cya mm imwe). Ubwo ni nka 20.3cm mu isaha.
3. Ubumuga bw'intanga
Ubumuga bw'intanga ni igihe zidateye ku buryo nyabwo. Akenshi intanga ifite ubumuga ishobora kuba ifite imitwe 2, imirizo 2 se, kuba nta gice cyo hagati zifite, n'ubundi bumuga bunyuranye.Kugirango ubyare bisaba ko byibuze 60% ziba ziteye neza.
4. Kwifunga k'umuyoborantanga
Abagabo bamwe bavuka umuyoboro uvana intanga mu mabya uzijyana hanze ufunze. Bamwe ndetse baba badafite umuyoborantanga (vas deferens) ariwo ujyana intanga hanze.Ibi byose bigira ingaruka ku gusohoka kw'intanga, niyo zaba zakozwe zihagije.
5. Kugabanyuka cyangwa kubura imisemburo
Ibi bizwi ku izina rya hypogonadism, rikaba ari izina rihabwa kuba umugabo adafite imisemburo ihagije bita gonadotropin-releasing hormone (GnRH), ikaba imisemburo ituma harekurwa umusemburo wa testosterone n'indi misemburo ijyana n'imyororokere. Kugabanyuka cyangwa kutagira testosterone bitera kugabanyuka kw'ingufu zo gukora intangangabo ndetse no kutabyara.
6. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina
Indwara nk'imitezi,Mburugu,â¦. guhora uzirwara zongera zigaruka bigira ingaruka ku myororokere yawe. Akenshi zisiga mu muyoborantanga harimo inkovu zishobora kubyimba zigafunga inzira intanga zakanyuzemo zisohoka.
Bimwe mu byo dukora mu buzima busanzwe bishobora gutera kutabyara. Zimwe mu zindi mpamvu zigira uruhare mu kugira intanga nke cyangwa zidakora neza harimo :
1.Ubushyuhe bwinshi ku mabya (Testicules) : kujya muri sauna kenshi, gutereka laptop ku bibero, kugira umuriro mwinshi, n'ibindi byose bitera ubushyuhe burenze ku mabya, bigabanya umubare w'intanga nzima, gusa si burundu ahubwo iyo bihagaritswe zisubira kuri gahunda
2. Ibiyobyabwenge : gukoresha kenshi cocaine, marijuana bigabanya umubare n'ubuzima bw'intanga. Ibinyabutabire biri muri marijuana bigabanya umuvuduko w'intanga n'ubushobozi bwazo bwo koga, bityo kuba zagera ku ntangangore bikaba ingorabahizi.
3. Kunywa inzoga nyinshi kandi buri gihe nabyo bishobora gutera kutabyara
4. Kunywa itabi nabyo byangiza ubuzima bw'intanga
5. Umubyibuho udasanzwe nawo utera imikorere mibi y'imisemburo nuko bikagira ingaruka ku ntanga n'imikorerwe yazo
Ese wari uzi ko hari ubufasha ku bagabo bagira iki kibazo cyo kutabyara ndetse n'abagira ikibazo mu mibonano mpuzabitsina ?
Nk'uko twabibonye haruguru hari impamvu zishobora gutera ubugumba zakwirindwa bigashoboka, gusa nanone hari ababa bakeneye ubundi bufasha bwisumbuyeho. Ubu hari imiti ndetse n'inyunganiramirire bikoze mu bimera bivura ndetse bikanarinda ibi bibazo.
Uramutse ukeneye ubufasha, watugana kuri BAHO NEW LIFE mu mujyi wa Kigali, waduhamagara kuri 0788758127/0788514102