Usengimana Faustin yatangaje amagambo akomeye kuri instagram ye yerekana ishema atewe n'umuryango we.
Faustin yifashishije ifoto y'umufasha we ndetse n'umwana we maze ayiherekesha amagambo agira ati:
 'U don't choose ur family. They are God's gift to u,as you are to them. Family, Love, Respect  @usengimanadaniella'. Umufasha we nawe yahise amusubiza agira ati:
'We love so much heart @u.faustin15â³.Â
Ibi bikaba bikomeje gushimangira urukundo rw'abo.
Umuryango wa Faustin Usengimana ni umwe mu miryango y'abakinnyi b'umupira bafatwa nk'ikitegererezo hano mu Rwanda.
Aba bombi bamaze igihe bemeranye kubana Umuhango wo gusezerana imbere y'Imana wabaye ku ya 16 Ugushyingo 2019 muri Parkland Remera, aho wari witabiriwe n'imiryango y'aba bombi bashyigikiwe n'inshuti n'abavandimwe.Kuri ubu Faustin n'umufasha we bamaze kwibaruka umwana wabo w'imfura