Nsengiyunva Venuste uzwi nka Gen Secyugu Gabral wari ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FDLR yishwe bikaba bikekwa ko yazize amakimbirane amaze iminsi muri uwo mutwe w'iterabwobwa nyuma y'urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre wawuyoboraga.
Amakuru avuga ko umwe mu bayobozi ba Gurupoma Tongo aho ubu bwicanyi bwabereye, yemeje aya makuru y'urupfu rw'uyu mu Jenerali,avuga ko rushingiye ku makimbirane amaze iminsi ari muri uyu mutwe aho Gen Omega adashaka,aba Ofisiye bakuru bahoze k'uruhande rwa Gen.Mudacumura cyane abavuka mu Buganza(Byumba) na Nduga(amajyepfo).
Benshi bakaba babarizwa mu gice cyiswe ABADUSUMA (n'abarwanyi baje muri FDLR baturutse muri Congo Brazaville aho bari bavuye gufasha inyeshyamba zahiritse
Ubusanzwe Jenerali Nsengiyumva Secyugu Gabral yari ashinzwe ishuri rikuru rya aba Ofisiye bato ESSO, ryakoreraga ahitwa i Kirama, hakaba hari hashize iminsi 2 yakiriye ubutumwa bumugira Umuyobozi muri Eta majoro ushinzwe ibikorwa bya gisilikare (operasiyo)G3, ubusanzwe Gen Secyugu akaba yari asanzwe azi neza ko ari ku rutonde rw'abajenerali bagomba kwicwa kubera ko ari Umuganza kandi yari inkoramutima ya Gen Mudacumura na Gen.Byiringiro Perezida wa FDLR.
Ku bazi Gen Secyugu, ntiyakundaga kugira ingendo za hato na hato, bikaba bitari byoroshye kumutega urupfu nka ruriya, bamwe mu begereye Ubuyobozi bwa FOCA,baganiriye n'Isoko y'amakuru yacu iri muri Tongo bavuga ko Nyakwigendera ari agakino yakozwe ko kuzamurwa mu ntera,kugirango bamubone urwaho rw'uko yicwa,dore ko yarasiwe mu nzira ahitwa iButare muri KM ujya muri Eta majoro ya FOCA mu birindiro bikuru bya Gen Omega,mu nkuru y'ubutaha turabagezaho urutonde rw'Aba Ofisiye bakuru ba FDLR bari mu mugambi wo kwicwa na Gen Omega.
Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune avuga ko Nsengiyunva Secyugu yishwe arashwe n'uwari ashinzwe kumurinda bikaba bikekwa ko yaba ari amabwiriza yahawe n'umuyobozi mukuru w'inyeshyamba za FDLR Jenerali Ntawunguka Pacifique uzwi kw'izina rya Omega.
Secyugu Gabral yavutse mu mwaka wa 1962, avukira mu yahoze ari segiteri ya Bugarura,Komini Muhura,Perefegitura ya Byumba ubu ni mu Karere ka Gatsibo. Yinjiye mu gisilikare cya EX FAR mu mwaka wa 1989. Mu 1990 nibwo Secyugu yinjiye mu ishuri rikuru rya Gisilikare ESM muri Promotion ya 30.