-
- Madame Jeannette Kagame yatangije ubukangurambaga bwo kurwanya icyaha cyo gusambanya abana
Madame Jeannette Kagame yabivuze atangiza ubukangurambaga buhuriweho n'inzego zitandukanye mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana, bukaba bwahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Umwana w'Umukobwa kuri uyu wa 12 Ukwakira 2020.
Uyu munsi usanze imibare y'abana b'abakobwa basambanywa buri mwaka ikomeje kwiyongera, ku buryo mu mwaka ushize wa 2019 abatewe inda ngo barenga 19,500 nk'uko byatangajwe na Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango (MIGEPROF).
Madame Jeannette Kagame avuga ko ari amahano kubona muri abo bana b'abakobwa baterwa inda, abagera kuri 20.5% batarengeje imyaka 11 y'ubukure.
Yasabye uruhare rwa buri muntu cyane cyane abagabo, kandi ngo abizeyeho gufata ingamba zirenze izisanzwe zarashyizweho.
Jeannette Kagame yagize ati “Iki cyaha gifite byinshi cyambaye bituma abantu bagihishira, ...twibaze tuti iki kibazo gikomeje gutya twaba tugana he, cyane ko atari icyo twisangije twenyine mu Rwanda”!
Madame Kagame yibajije ikibura nyuma y'amategeko, avuga ko bishoboka ko ari imiryango ibura ubumenyi mu byo bagomba kuganiriza umwana ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere no kwirinda abamushuka.
Madame wa Perezida wa Repubulika yanasabye abanyamategeko kureba niba icyaha cyo gusambanya abana kitashyirwa mu byaha bidasaza, ndetse no kwihutisha imanza z'abaregwa kugikora.
Umunyamabanga Mukuru wungirije w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Isabelle Kalihangabo, avuga ko mu mbogamizi zituma abasambanya abana badafatwa, hari iy'uko umwana aba afite uwo yita ‘cherie' we umubwira ko namufungisha atazabona undi mugabo.
Kalihangabo avuga ko hari n'abaterwa inda n'abana bangana ndetse n'abo imiryango igirira ibanga kubera impamvu zitandukanye, zirimo iy'uko umwana aba yasambanyijwe n'uwo bafitanye isano, cyangwa umuntu witwaza igitinyiro ahabwa no kuba umukozi w'urwego runaka.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gusambanya-abana-bifite-byinshi-bituma-abantu-babihishira-madame-jeannette-kagame