Hari gutekerezwa uko buri muryango wakorora nibura inkoko eshanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ubworozi bw
Ubworozi bw'inkoko bwa Mbarushimana wo mu Karere ka Ruhango

Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi igaragaza ko gahunda ya Guverinoma y'imyaka irindwi izarangirana na 2024, buri muryango woroye inkoko eshanu n'andi matungo magufi arimo n'ingurube, kuko ngo ari yo yororoka vuba akaba yatanga inyama n'amajyi ku igaburo ryuzuye ku baturage.

MINAGRI itangaza ko ku bworozi bw'inkoko, ituragiro rya Rubirizi ryamaze gutangiza gahunda yo gukorana n'abarihagarariye hirya no hino mu gihugu, kugira ngo batangire kubaha imishwi yo korora kugira ngo na bo bayigurishe abaturage.

Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Geraldine Mukeshimana, avuga ko ibyo bizafasha guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi kandi bikagira n'uruhare mu guteza imbere imiryango.

Agira ati “Ituragiro rya Rubiriza ryamaze kugirana masezerano n'abarihagarariye ngo batangire korora iyo mishwi aho abaturage baza kuyigura bitabagoye, turifuza ko icyerecyezo 2024 kizarangira nibura buri rugo rworoye inkoko eshanu”.

Ati “Ituragiro rikoranana n'umuturage utwara imishwiri ku mafaranga 1,350frw rikamuha imiti n'inkingo zayo, na we akajya kuyirera ku buryo nyuma y'ukwezi kumwe n'igice atangira kuwugurisha nibura ku 2,000frw, iyo mishwi igeze ku gihe cy'ibirwana iba ishobora gutora kandi ntirwaragurika”.

Aborora inkoko babonamo inyungu ihagije ariko baracyahura n'imbogamizi

Mbarushimana Valens worora inkoko z'amagi mu Karere ka Ruhango, avuga ko ku nkoko 6,000 yorora abona umusaruro uhagije kuko ku munisi umwe ashobora gusaruro amagi asaga 2,000 akamufasha kwiteza imbere no kunoza imirire mu muryango no mu baturanyi.

Mbarushimana yereka Minisitiri Mukeshimana umusaruro w
Mbarushimana yereka Minisitiri Mukeshimana umusaruro w'amagi

Mbarushimana avuga ko umworozi w'inkoko ahawe ubwishingizi buhwanye n'ubushobozi bwe kugira ngo nihaba ikibazo abashe kugira ikimugoboka byarushaho kuba byiza, naho ku kijyanye n'ibyo kurya by'inkoko agasaba Leta gushyira imbaraga mu kugira ubuhunikiro bwabyo kuko bitumizwa hanze, kuko iyo bibuze usanga bibateza igihombo.

Agira ati “Urabona korora inkoko 6,000 ni nyinshi cyane kuba nta bwishingizi igihe zapfira rimwe byakugora kongera kwegura umutwe, turasaba Leta ko yadufasha kubona ubwinshingizi bw'inkoko bujyanye n'ubushobozi bwacu bwo kororora inkoko”.

Umukozi w'Akarere ka Ruhango ushinzwe ubworozi Rugwizangoga Dieudonné, avuga ko abahagarariye ituragiro rya Rubirizi batangiye gukoranana n'abaturage, aho abagera kuri 24 batangiye korora imishwi y'umunsi umwe ku bufatanye na Kompanyi yitwa ‘Uzima' ku buryo nibura inkoko ibihumbi 10 zinjira mu karere.

Avuga ko abaturage bagiye korora izo nkoko bazigura hagati y'amafaranga 1,900frw na 2,200frw kuri imwe, kandi nyuma y'amezi atandatu umuturage na we aba ashobora kuyigurisha hejuru ya 5,000frw cyangwa zigatangira gutera akabona amagi.

Inkoko zemerewe ubwishingizi kuri nkunganire

Rugwizangoga avuga ko umworozi w'inkoko ahabwa ubwishingizi kuri nkunganire ya Leta, aho nibura umworozi ufite hejuru y'inkoko 100 ahabwa ubwishingizi ku nkoko zikuze.

Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by
Minisitiri Mukeshimana yasuye ibikorwa by'ubworozi bya Mbarushimana mu Karere ka Ruhango worora inkoko 6000 agasarura nibura amagi 2000 ku munsi

Avuga ko inkoko ikuze ihabwa agaciro ka 5,000frw, ikishyurirwa kuri 5.5% ni ukuvuga ko umworozi yishyura 275 ku mwaka, ariko akishyura gusa 60% angana na 165frw naho Leta ikamwishyurira 40% angana na 110frw.

Rugwizangoga avuga ko nibura mu kwezi kumwe ubu mu Karere ka Ruhango hari kwinjira inkoko hafi ibihumbi 10, ku buryo ashishikariza abaturage kwitabira ubworozi bwazo kugira ngo barusheho kwiteza imbere.

Avuga ko ku kijyanye n'ibyo kurya byazo, ikilo kimwe kiri hagati ya 300frw na 350frw, bikaba bihenze ugereranyije n'ibigenda ku nkoko, akavuga ko impamvu ibyo kurya byazo bihenda biterwa n'ubundi n'umusaruro muke ku buhinzi kuko bikorwa mu binyampeke n'ibinyamisogwe birimo soya n'ibigori.

Icyakora ngo MINAGRI iri gukoranana n'inganda zibikora ngo harebwe uko zarushaho gukora byinshi kandi byujuje ubuziranenge, ibyo bikajyana no kongera umusaruro w'ubuhinzi, ngo hari kandi inyigo iri gukorwa yo kugira uruganda rwa buri karere rukora ibiryo by'amatungo.




source https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/hari-gutekerezwa-uko-buri-muryango-wakorora-nibura-inkoko-eshanu
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)