Hasohotse indirimbo 'Together in Worship' ni Anthem ya HM Africa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa 23 Ukwakira 2020 kuva saa moya z'umugoroba kugeza mu rukerera rwo kuwa 24 Ukwakira 2020 ni bwo habaye amakesha ya Overflow 2020 yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga. Kuri ubu hasohotse indirimbo irimo amajwi y'abagize HM Africa mu bihugu bitandukanye, iyi ndirimbo ikaba yarakoreshejwe bwa mbere muri Overflow20.

Heavenly Melodies Africa (HM Africa) ni umuryango mpuzahamahanga wo kuramya no guhimbaza Imana ufite intego yo kwamamaza Yesu muri Afrika yose, ukaba waratangijwe ndetse uyoborwa na Fabrice Nzeyimana ukunze kuririmbana n'umugore we Maya Nzeyimana. Buri mwaka uyu muryango utegura igikorwa cyagutse cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizwi nka 'Overflow'.

Overflow yo mu mwaka wa 2020 yabaye mu buryo budasanzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, ni muri urwo rwego yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ni amakesha yabaye kuwa 23 Ukwakira 2020, buri umwe aramya Imana ari we mu rugo. Muri ayo makesha, hakoreshejwe bwa mbere indirimbo ''Together in worship ihuye n'icyerekezo cy'uyu muryango, ikaba yumvikanamo amajwi y'abaririmbyi bagize uyu muryango bo mu bihugu bitandukanye.

Fabrice Nzeyimana Umuyobozi wa HM Africa yabwiye InyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo nshya 'Together in worship' bayifata nk'indirimbo yihariye ya HM Africa na cyane ko bayise izina rihuye n'insanganyamatsiko yabo. Ati "Ni Anthem ya HM Africa, irimo amajwi y'abagize HM Africa mu bihugu bitandukanye. Iyi ndirimbo yitwa 'Together In Worship' ari nayo nsanganyamatsiko y'ibikorwa byacu byose, ni nayo Vision yacu yo guhuza abantu bose mu kuramya Imana".

Fabrice Nzeyimana umuyobozi mukuru wa HM Africa

Nzeyimana yavuze ko bayanditse kera, muri uyu mwaka aba ari bwo banzura kuyishyira hanze. Ati "Iyi ndirimbo yanditswe kera ijya kuri album yacu ya 2015 ariko ubu twatekereje kuyikora mu buryo bw'iyaguye ikajyamo abagize amatsinda yacu atandukanye ari mu bihugu bitandukanye bya Africa. Iki gikorwa twagitangiye mu bihe bya Lock down ku buryo hari abatwohereza amajwi yabo ku ma telefone abandi bakajya muri studio".

Umva hano 'Together In Worship' ifatwa nk'indirimbo yubahiriza umuryango HM

Africa

Source: Inyarwanda.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ni-Anthem-ya-HM-Africa-Hasohotse-indirimbo.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)