-
- Batwaye ibiti byo gutera
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Huye, Akagari ka Sovu, Umudugudu wa Kabagendera.
Fabrice Bagaruka ukuriye DASSO mu Karere ka Huye, avuga ko batekereje kwifatanya n'abaturage muri iki gikorwa kuko iki gihe ari icyo gutera ibiti, ariko na none ngo bwari uburyo bwo kwifatanya n'abaturage mu bikorwa bibafitiye akamaro.
Anavuga ko atari ubwa mbere bakora bene ibi bikorwa bigamije ubufatanye no guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.
-
- Bifatanyije n'abatuye mu Murenge wa Huye mu gikorwa cyo gutera ibiti bivangwa n'imyaka
Ati “Mu gihe cy'imyaka 6 urwego DASSO rumaze rukora, hari n'ibindi bikorwa twakoze harimo kugabira amatungo abaturage, gutanga mituweli kuri bamwe mu batarabashaga kuzigurira no gukora imiganda itandukanye ku nyubako zubakirwa abatishoboye.”
Mituweli bayitanze mu Murenge wa Maraba ku baturage 15. Amatungo bagabye ni ihene 11 mu Murenge wa Mukura, naho imiganda ku nyubako bagenda bayikora hirya no hino mu Karere ka Huye.
DASSO Fabrice Bagaruka anavuga ko bene ibi bikorwa bihuza DASSO n'abaturage bizakomeza kugira ngo hashimangirwe imikoranire myiza.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-aba-dasso-batanze-umuganda-mu-gutera-ibiti-7-750