Ntirukiri urubyiruko ni abagabo n'abagore bakuze, bibumbiye mu miryango itandukanye nka Jambo asbl, nindi itandukanye bagamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi ku mpamvu zitandukanye harimo gutagatifuza ababyeyi babo dore ko abagize iyo miryango bakomoka ku bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kujijisha ubutabera bagamije ubukangurambaga mu itangazamakuru aho baba bashaka gushinja ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi ubwicanyi nkuko byateguwe n'ababyeyi babo.
Muri iyi minsi biharaje kwamamaza ko ukwezi k'Ukwakira kwahariwe Jenoside bihimbira kugirango bakomeze bagaragaze ko ba Se atari abacanyi karundura mu rwego rwo kugoreka amateka. Twagiye tubagezaho isano iri hagati yabari inyuma yicyo gikorwa, nka Denise Saneza wakajije umurego nyuma yaho, Se umubyara Marcel Sebatware inkiko z'Ububiligi zishikirijwe dosiye ye ngo aburanishwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi ni bagenzi be bo muri Jambo nka Kayumba Placide, mwene Ntawukuliryayo wari Su perefe wa Gisagara n'abandi, Tugarutse ku ibyabaye mu Ukwezi k'uKwakira, nyuma yahoo ingabo za FPR Inkotanyi zigabye igitero kuko reta za Kayibanda na Habyarimana zari zarabwiye impunzi ko u Rwanda ari ikirahuri cyuzuye amazi, umugambi wa Jenoside wahise utangira kujya mu bikorwa bidatinze.
Duhereye ku ijoro ryo ku wa 4 rishyira uwa 5 Ukwakira 1990, ingabo za Habyarimana zaraye zirasa nijoro mu mugi wa Kigali kugirango mu gitondo bafate icyitwa umututsi cyose uzi gusoma no kwandika yaba umugabo cyangwa umugore, Bose barafashwe barundanywa muri Stande ya Nyamirambo aho ku munsi wa mbere abagera ku ibihumbi 50 bashyizwe hamwe muri Stade bamara iminsi itatu batarya batanywa, babona igikoma nyuma y'iminsi itatu bakakiyambura inkweto akaba arizo banywesha. Ibi byabaye isi yose irebera akaba ari n'imiryango mpuzamahanga yatumye babona nicyo gikoma. Nyuma yaho bamwe bararekuwe ariko abize cyane bajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Kigali na Ruhengeli.
Hagati ya tariki 7-10 Ukwakira, mucyahoze ari Komini Murambi Perefegitura ya Byumba, hafashwe abasore barenga 50 b'Abatutsi boherezwa mu kigo cya gisirikari I Byumba batwikwa ari bazima.
Ubwicanyi'abagogwe muri Kibilira n'andi makomi ya Gisenyi na Ruhengeli
Ukwezi kwa cumi 1990 nandi mezi yakurikiye bwaranzwe n'ubwicanyi bw'Abagogwe mu gice cy'amajyarugu y'igihugu aho inzego za leta n'izumutekano zabigizemo uruhare runini. Raporo y'Umuryango uhuza ibihugu by'Afurika (OUA) yahindutse Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe (AU) yemeje ko ubwicanyi bw'Abagogwe bwagizwemo uruhare na Perezida Habyarimana ubwe ndetse n'abamwungirije bakomoka muri icyo gice.
Mbere y'ubwicanyi habaye inama zitandukanye zibutegura aho abasirikari n'inzego za Komini zashishikarije abaturage b'abahutu kwikiza umwanzi ariwe mututsi. Kugirango bakurure umujinya w'abo baturage, abayobozi batangaje ko Col Uwihoreye na Col Serubuga bishwe n'Abatutsi, bwari ubutumwa bw'icengezamatwara bashaka kwerekana ko Abatutsi bishe abasirikari bakuru b'igihugu bazica n'abaturage basanzwe bityo ari byiza Kubica mbere.
Kugeza tariki ya 13 Ukwakira 1990, Abatutsi bagera kuri 348 barishwe ndetse inzu zisaga 550 ziratwikwa nkuko byemejwe na raporo yari ihuriwewo n'Imiryango Mpuzamahanga itandukanye hamwe n'Afurika yunze Ubumwe (International Commission of Investigation on Human Rights Violations in Rwanda.) Abagera kuri 2,385 bahungiye kuri Paruwasi ya Muhororo. Nkuko tubikesha raporo y'Imiryango Mpuzamahanga, abagize uruhare mu icyicwa ry'Abatutsi muri Kibilira nandi makomini ya Gisenyi ni Burugumesitiri Jean Baptiste Nteziryayo, Pierre Tegera wari Umukuru w'Umushinga PNAP mu Ruhengeli, Thomas Ushizimpumu wakoraga kuri Komini Kibilira na Innocent Teganya wari umukuru wa MRND muri Kibilira.
Ubwicanyi bwo muri Kibilira ndetse nandi makomini agera kuri 12 yari agize Perefegitura ya Gisenyi bwarakomeje ndetse bufata n'intera mu yandi makomini yari agize Ruhengeli nka Mukingo, Nkuli na Kinigi, Ibi byose abana b'abicanyi barabizi neza, kandi uruhare rw'ababyeyi babo, bityo gushakisha ubwicanyi butabayeho ntabwo bizatagatifuza ababyeyi babo. Nibicare hamwe bagire umutima utandukanye n'uwababyeyi babo naho ubundi bariha umurage mubi.
The post Icyo Abahakanyi ba Jenoside Bibumbiye Muri Jambo Asbl nindi Miryango Bagomba Kumenya k'Ubwicanyi bw'Abatutsi Bwabaye mu Ukwezi k'Ukwakira 1990 appeared first on RUSHYASHYA.