Icyo Haruna yavuze kuri Kevin Monnet-Paquet wahamagawe bwa mbere mu Mavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Haruna Niyonzima avuga ko yishimiye ihamagagrwa mu Mavubi rya rutahizamu wa Saint Etienne, Kevin Monnet-Paquet kuko abona hari icyo azafasha.

Umwaka ushize wa 2019 nibwo Kevin Monnet Paquet yatangaje ko yiteguye kuba yakinira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, ni nyuma y'uko amahirwe yari yiteze yo gukinira u Bufaransa yanze.

Ku wa Gatatu tariki ya 7 Ukwakira 2020, ubwo Mashami Vincent yahamagaraga abakinnyi azifashisha ku mukino wa Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, uyu rutahizamu na we yarahamagawe.

Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yavuze ko yishimiye ihamagarwa ry'uyu mukinnyi kandi yiteze ko hari byinshi azafasha.

Ati'kuba Kevin Monnet Paquet yarahamagawe, ni byiza njye ku giti cyanjye narabyishimiye. Njye nk'umukinnyi mugenzi we, nka kapiteni w'ikipe y'igihugu muhaye ikaze mu ikipe, nziko hari icyo azafasha, hari icyo azaza kongera mu ikipe. Icyo duharanira ni ugukina tureba ko igihugu cyacu hari aho twakijyana.'

Yakomeje avuga ko buri mukinnyi wese ufite icyo yafasha igihugu kuri we aho ari hose akwiye guhamagarwa akaza agafatanya na bagenzi be.

Ati'nk'uko nagiye mbivuga, umuntu wese wateza igihugu cyacu imbere, umuntu wese waba ufite icyo yamarira Amavubi yahamagarwa. Umuntu wese umutoza abona hari icyo amubonamo akwiye guhabwa ikaze mu ikipe y'igihugu.'

Kevin Monnet Paquet ahamagawe gufasha Amavubi mu rugamba rukomeye rwo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022, aho tariki ya 13 Ugushyingo Amavubi azakina na Cape Verde iwayo, tariki ya 17 Ugushyingo bakine umukino wo kwishyura i Kigali.

Haruna Niyonzima abona hari icyo Monnet Paquet azafasha
Kevin Monnet Paquet yahamagawe bwa mbere mu Mavubi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-haruna-yavuze-kuri-kevin-monnet-paquet-wahamagawe-bwa-mbere-mu-mavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)