Mugisha Gilbert ashimira ikipe ya Rayon Sports kuba yaramufashe akiri umwana none akaba amaze kuba umukinnyi mukuru, yasezeranyije abafana b'iyi kipe ko umwaka utaha azakora ibishoboka byose bakabona ibyinshimo.
Uyu musore usatira anyuze ku mpande, ni we mukinnyi usigaye muri Rayon Sports uyimazemo igihe kinini aho ayimazemo imyaka 3, ndetse we n'umunyezamu Bashunga Abouba baherutse kongera kugura ni bo bakinnyi bayisiyagayemo mu bakinnyi bayifashije kwandika amateka bagera muri 1/4 cy'imikino nyafuruka.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Mugisha Gilbert usigaje umwaka umwe w'amasezerano, yavuze ko atazibagirwa ko Rayon Sports yamufashe akiri umwana none akaba amaze kuba umukinnyi mukuru, ngo azahora ayibishimira.
Ati"mazemo imyaka igera kuri 3, uyu ni uwa 4 ngiye gutangira, nahageze ndi muto ariko maze gukura, Rayon Sports yaramfashije mvamo umukinnyi mukuru, namenye byinshi, ndayishimira cyane."
Yakomeje yizeza abafana b'iyi kipe ko umwaka utaha ari ugukora ibishoboka byose bakabaha ibikombe.
Ati'icyo nakwizeza abafana ba Rayon Sports ni uko uyu mwaka ugiye kuza ari ugukora cyane tukabasha kuba twatwara igikombe nk'uko Rayon Sports ari ikipe y'ibikombe."
Mugisha Gilibert yinjiye muri Rayon Sports muri 2017 avuye muri Pepiniere FC, asinyira iyi kipe imyaka 2 yarangiye muri 2019 ahita yongera andi masezerano y'imyaka 2 akaba azarangira muri 2021.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/icyo-mugisha-gilbert-ashimira-rayon-sports-ubutumwa-ku-bafana