Indirimbo 'Ikidendezi' yakunzwe bihambaye yashyizwe mu Giswahili yitwa 'Kisima' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko indirimbo 'Ikidendezi' ikunzwe bidasanzwe mu Rwanda no mu mahanga, Korali Ukuboko kw'Iburyo yayiririmbye yahisemo no kuyishyira mu Giswahili iyita 'Kisima'.

Korali Ukuboko kw'Iburyo ni imwe mu nkuru kandi zikunzwe cyane mu Itorero ADEPR mu Rwanda. Iyi korali igizwe n'abaririmbyi barenga 150, ibarizwa kuri ADEPR Paruwase ya Gatenga, ikaba yarashinzwe ahagana mu 1989.

Kuva yashingwa yagiye ikora ibikorwa binyuranye itegura, yanitabiriye ibitaramo bitandukanye haba mu Rwanda no mu bihugu birimo Uganda.

Igitaramo gikomeye Korali Ukuboko kw'Iburyo iheruka gutegura cyiswe Ikidendezi Live Concert, cyabereye muri Dove Hotel ku wa 1 Ukuboza 2019. Cyitabiriwe n'abantu benshi baturutse imihanda yose ndetse batashye bahembutse.

Indirimbo yitiriwe iki gitaramo iri mu zakunzwe ndetse zirebwa cyane kuri Youtube kuko mu gihe gito abarenga miliyoni bayiteye imboni.

Ikidendezi ni indirimbo yigaruriye imitima ya benshi mu Rwanda, yanarenze imipaka ikundwa n'abatumva Ikinyarwanda cyane cyane muri Afurika y'Uburasirazuba.

Mu guhaza ibyifuzo by'abakunzi bayo, Korali Ukuboko kw'Iburyo yayishyize mu Giswahili ngo ubutumwa bugere no kubatumva Ikinyarwanda. Iyi ndirimbo yiswe 'Kisima'.

Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw'Iburyo, Kwizera Seth, yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo budasanzwe.

Ati 'Agashya kari muri iyi ndirimbo yahinduwe mu Giswahili ni uko twongeyemo amagambo n'imiririmbire yindi idasanzwe hagamijwe kongera uburyohe bwayo. Umuziki nawo uryoshye kurusha uwa mbere kuko wo ukoze mu buryo bwa live.'

Iyi ndirimbo irimo ubutumwa buboneka muri Yohana 5: 1-9 ahari inkuru y'umurwayi wari umaze imyaka 38 ku Kidendezi cya Betesayida, cyihindurizaga maze utanzemo abandi barwayi agakira, we kuko atagiraga umuterera mu Kidendezi yamaze imyaka myinshi ategereje gukira.

Igihe cyarageze Yesu rimwe ahanyuze amenya ko arwaye igihe kirekire amukiza atagombye kwiterera mu kidendezi.

Kwizera Seth avuga ko ubutumwa nyamukuru buri mu ndirimbo ari uguhumuriza abantu bamaze igihe mu bigeragezo.

Ati 'Basabwa gukomeza kwizera Yesu wenyine kuko isaha iyo igeze akora ibitangaza atarinze kugira ikindi yifashisha cyangwa agenderaho nkuko yakijije umurwayi atarindiriye kwifashisha ikidendezi nkuko abandi bari babimenyereye.''

Korali Ukuboko kw'Iburyo ni imwe mu zikomeye mu muziki waririmbiwe Imana mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Yatangiye umurimo w'ivugabutumwa mu 1989 ari iy'Abana b'Ishuri ryo ku Cyumweru.

Iyi korali izwiho indirimbo zihimbye mu magambo y'ubuhanga, umuziki unoze ndetse n'injyana zikunzwe na benshi.

Mu minsi ishise yakoze ibitamenyerewe mu makorali ya giporotestanti, ikora indirimbo yatunguye benshi yitwa Hashimwe Yesu ikoze mu njyana imenyerewe muri Kiliziya Gatolika, mu majwi abenshi bita classic.

Korali Ukuboko kw'Iburyo yamenyekanye mu ndirimbo zirimo 'Ikidendezi', 'Ibyiringiro by'ubuzima', 'Imitima yacu', 'Kulo', 'Imirimo', 'Urukumbuzi', 'Urihariye', 'Imitima', 'Kuva Kera', 'Nafurahiya' n'izindi nyinshi zigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi b'umuziki uhimbaza Imana.

KISIMA BY UKUBOKO KW'IBURYO CHOIR OFFICIAL VIDIO

Source: Igihe

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Indirimbo-Ikidendezi-yakunzwe-bihambaye-yashyizwe-mu-Giswahili-yitwa-Kisima.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)