Iradukunda Mexance ufite ubuhanga mu gucuranga gitari yashyize hanze indirimbo nshya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Indirimbo 'Niyibigena' ya Iradukunda Mexance yagiye hanze mu ntangiro z'iki Cyumweru ikaba yibutsa abantu muri rusange ko abantu bakura,babaho mu buryo bwinshi ariko bose nta mahitamo yabo aba arimo,byose aba ari Imana ibigena.

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko iyi ndirimbo ari imwe mu zo yahoranye mu nzozi yifuza gukora indirimbo nk'iyi ibwira abantu ko Imana ariyo mugenga wa byose.

Ati 'Mu buhanzi bwanjye numvaga nshaka gukora indirimbo igakora ku mutima ya benshi,ndetse ikanabasigira ubutumwa,navuga ko nabigezeho.'

Iyi ndirimbo yakorewe muri studio ya 'Umushanana Records' imaze kugira ubunararibonye mu gutunganya indirimbo ziri mu njyana ya Gakondo.

Aba- Producers bakoze kuri iyi ndirimbo barimo Meira Pro watunganyije amajwi yunganiwe na Boris Pro, mu gihe amashusho yakozwe na Mutuzo Otto Shamamba.

Reba indirimbo 'Niyibigena'

Umuhanzi Iradukunda Mexance avuga ko afite indi mishinga myinshi y'indirimbo ateganya gukora kandi zigamije kubaka no gukomeza kwigisha umuryango Nyarwanda n'Isi muri rusange ari naho ahera asaba abanyarwanda kumushyigikira.

Irakunda kandi afite inzozi zo kuba umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda kandi bafite umuziki w'umwimerere,aho avuga ko kuba azi gucuranga gitari neza bigiye kumufasha gukora umuziki w'umwimerere akazagera ku nzozi ze zo kuba icyitegererezo mu muziki Nyarwanda.

Ati 'Nzakora kugeza igihe mbaye icyitegererezo ku bazaba barimo baza mu muziki icyo gihe.'

Uyu musore w'imyaka 22 y'amavuko asanzwe ari umucuranzi wa gitari ndetse akaba yarabitangiye akiri muto ari naho akomora ubuhanga dore ko acurangira abahanzi batandukanye bo mu njyana ya Gakondo.

Reba indirimbo 'Niyibigena'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Iradukunda-Mexance-ufite-ubuhanga-mu-gucuranga-gitari-yashyize-hanze-indirimbo-nshya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)