Harabura iminsi 3 gusa kugira komite y'inzubacyuho ya Rayon Sports iyobowe na Murenzi Abdallah isoze igihe yahawe na RGB ngo ishyire ku murongo iyi kipe nyuma y'ibibazo byinshi yanyuzemo.
Nyuma y'ibibazo bikomeye byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye cyane ku miyoborere, amikoro ndetse n'amategeko, tariki ya 22 Nzeri 2020 RGB yasheshe komite nyobozi y'iyi kipe maze tariki ya 24 Nzeri 2020 bashyiraho iy'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah aho afatanyije na Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.
Iyi komite yasabwe gushyira ibintu ku murongo, gutegura amategeko ndetse n'inteko rusange igomba gutorerwamo komite nyobozi y'iyi kipe ubundi akabashyikiriza RGB.
Murenzi Abdallah avuga ko ibyo yasabwe gukora muri iki gihe cy'ukwezi yahawe byagenze neza kandi ko nibisigaye muri iki cyumweru biri burangire.
Ati'byinshi bimaze gushyirwa mu bikorwa cyane ibirebana n'imiyoborere, igisigaye ni ibirebana n'abaterankunga bacu ubona bakirimo guseta ibirenge. Ikindi kibazo ni abakinnyi tugomba gusinyisha bataragera inaha ariko nkeka ko tuzajya gusoza byakemutse.'
Yakomeje avuga ko ku bijyanye n'amategeko akirimo kuganirwaho ariko iki cyumweru kikaba kiri burangire nayo yatunganye.
Yagize ati'ibijyanye n'amategeko birimo kuganirwaho natwe na komite n'abandi bajyanama batandukanye mu by'amategeko ku buryo nabyo bizarangira muri iki cyumweru.'
Ibijyanye n'igihe inteko rusange izabera n'abazatora, avuga ko barimo gukorana na RGB kugira ngo hamenyekane abazitabira inteko rusange ndetse n'igihe izabera, ni mu gihe yahawe kizarangira ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2020.