Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Jason Biddle wamenyekanye mu ndirimbo ye ya mbere yise "Come On In" bisobanuye "Ngwino ujyemo" yavuze ko Imana ari yo yonyine yashoboraga kumufasha kureka kunywa no gutekereza ibiyobyabwenge byari byaramugize imbata.
Urugendo rw'ubuzima bwa Biddle ni urugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge kandi, nyuma yo kwenda gupfa kubera gufata ibiyobyabwenge birenze urugero,yaje kubona agakiza aracungurwa, kugeza ubu Biddle avuga urugendo rwe rwo guhinduka binyuze mu muziki we.
Uwahoze ari umukinnyi wa baseball, Biddle wagerageje amahirwe muri Cincinnati Reds yaje guhinduka imbata y'inzoga n'ibindi biyobyabwenge. Ku bwe, yumvaga ko kugira ngo abitsinde bisaba kubifashwamo n'Imana, n'ubwo ingaruka zabyo zidahita zishira.
Aganira n'ikinyamakuru The Christian Post, Biddle yaragize ati: "Igihe nasengaga, nasabye kugerwaho n'ingaruka. Nari nzi ko aricyo kintu cyonyine cyatuma mpagarika kunywa ibiyobyabwenge."
Imana irasubiza. Ubwo Biddle yari hafi gupfa azize kunywa inzoga nyinshi muri 2017 igihe yari yari kumwe nabana be.
Jason Biddle yiyeguriye Kristo, ni umuhanzi w'ikitegererezo
Uyu mugabo yakiriye ubujyanama mu kigo cyita ku bakristo kandi akiri aho ngaho, amenya ko ibiyobyabwenge byari "ikimenyetso" cy'ikibazo kinini mu buzima bwe.
Igihe cyarageze ubwo yiyeguriraga Kristo, nibwo gukira byatangiye haba muri we no mu muryango we. Biddle, wakuriye mu myizerere ya gikristo, ubu arimo gukora umuziki kandi kuva icyo gihe akorana na bamwe mu banditsi bashakishwa na Nashville.
Ibikurikira ni inyandiko yahinduwe mu kiganiro CP yagiranye na Biddle, wavuze ku byaha byo kwihimbaza, uburyo umubano we na Yesu Kristo wamukijije n'umuryango we bakarokoka ibiyobyabwenge, avuga ndetse n'uburyo umuziki we ugira ingaruka ku bandi binyuze mu buhamya bwe.
Video y'iyi ndirimbo wayisanga hano:
Source: www.christianpost.com