Umuyobozi w'agateganyo w'akarere ka kamonyi, Tuyizere Thaddee, kuri uyu wa 20 Ukwakira 2020 mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Bihembe, Umurenge wa Rugalika, yasabye abaturage gufata no kuzirika ibisenge by'inzu zabo bigakomera, kuko aribwo buryo bwiza bwo kurinda ubuzima, amafaranga n'ibindi byajyaga kwangizwa n'ibiza.
Meya Tuyizere, ibi yabitangaje ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwirinda Ibiza, by'umwihariko bazirika ibisenge by'inzu zabo, bafata amazi n'izindi ngamba zabarinda Ibiza.
Avuga ko kugira ngo wizere ko igisenge cy'inzu yawe kiziritse kandi gikomeye ari uko imishoro ya mwikorezi iba iziritse mu rukuta kandi neza mu buryo bukomeye, imishoro ifatiraho amabati ikazirikwa n'utwuma cyangwa se imikwege yabugenewe, ikomeye. Bitari ibyo ngo umuyaga wo wishakira inzira! usanze ntacyo wakoze, uterura kimwe cyangwa byose, ukangiza byinshi birimo no kuba abantu bahasiga ubuzima.
Meya Tuyizere yabwiye abaturage ko bidasaba ubushobozi buhambaye bwo mu mufuka mu kugura imikwege cyangwa se utwuma bifashisha bazirika ibisenge, ko amafaranga igihumbi kimwe ahagije ngo ugure ibyazirika inzu imwe.
Muri uku gutangiza ubu bukangurambaga, buri wese yasabwe kubaka inzu ikomeye, kugira icyobo cy'amazi, gucukura imirwanyasuri, kugira isuku mu buryo bwose ariko kandi no kurushaho kwitwararika muri ibi bihe birinda icyorezo cya Coronavirus.
Abaturage bahawe umuganda wo kuzirikirwa ibisenge by'inzu zabo hatangizwa ubu bukangurambaga, ni abatujwe mu Mudugudu wa Gitwa batishoboye bakuwe hirya no hino, barimo abasenyewe n'ibiza ndetse n'abakuwe mu manegeka.
Kubera ko aho batuye ari ahantu ku musozi, bamwe mubaganiriye na intyoza.com bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko baruhutse guhora bafite ubwoba bw'imiyaga yazaga, umutima ugasubira mu gitereko ari uko babonye basigaye amahoro.
Minani Pacifique, umwe muri aba baturage agira ati' Iki ni igikorwa nishimiye kuko aya mazu umuyaga wazaga ukayakubita tugahungabana. Twahoranaga impungenge cyane cyane igihe hazaga umuyaga kuko twiruhutsaga tubonye umuyaga utuje'.
Umuturage witwa Mukakarangwa Leoncie, ahamya ko amabati yari araye ari bugende bitewe n'umuyaga. Ati' Ni ukuri amabati yari kuzagenda. Iyo umuyaga wazaga byahungabanaga, bikajegera ku buryo twagiraga ubwoba ariko ubu birarangiye kuko barabiziritse'.
Akarere ka Kamonyi mu mwaka wa 2018-2019 kagize Ibiza bikomeye cyane kuko imvura yaguye ubwayo yahitanye abantu 16, hakomereka abantu icyenda. Inzu 2,457 mu karere kose zarasenyutse, hapfuye amatungo 12, Hangiritse Hegitali 431 z'imyaka, Ibiraro 47 byakoreshwaga byarangiritse, ibyumba by'amashuri 4 byaragiye. Muri uyu mwaka wa 2019-2020 hamaze gupfa abantu 2 bazize Ibiza, hakomeretse abantu 5, inzu 353 zimaze kugenda bitewe n'imvura n'umuyaga, hamaze gupfa amatungo abiri, imyaka hamaze kwangirika Hegitali 197, ibiraro 20 n'icyumba kimwe cy'amashuri.
Munyaneza Theogene / intyoza.com