Kamonyi/Runda: Hamenwe ibinyobwa n'ibiribwa bitujuje ubuziranenge byafatiwe mu maduka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB ku bufatanye na Polisi y'Igihugu ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 26 Ukwakira 2020, bamennye ibinyobwa n'ibiribwa byari byararengeje igihe. Ibi bicuruzwa byafatiwe mu bugenzuzi bwakozwe n'izi nzego z'umutekano muri Kamena 2020 kuri santeri z'ubucuruzi za Ruyenzi mu Murenge wa Runda ndetse no kuri santeri y'ubucuruzi ya Musambira.

Ibi binyobwa n'ibiribwa byamenywe mu kimpoteri cyubatse ku Ruyenzi mu Mudugudu wa Rugazi; ni amakarito 19 yarimo uducupa 471 twa divayi bita 'honey drink' bakunze kwita ngo ni icyayi gikonje, udupaki 6 twa marigarine (blue band) ndetse n'amacupa 7 y'inzoga za wine ibyo byose bikaba byarasanzwe mu maduka byararengeje igihe.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Kamonyi CIP Aloys BUGINGO, avuga ko ibinyobwa n'ibicuruzwa byarengeje igihe ubundi biba bigomba kuva mu iduka, kuko bigira ingaruka ku buzima bw'umuntu. Yasobanuye ko Polisi ku bufatanye na RIB bazakomeza gukora ubugenzuzi kugira ngo hatahurwe abantu bakora ibyaha nk'ibi.

Umuyobozi wa Polisi yakanguriye abitariye iki gikorwa kujya bashishoza igihe bagiye kugura ibinyobwa cyangwa ibiribwa, bakita cyane ku kureba igihe byakorewe ndetse n'igihe biteganyijwe ko bizarangirira, bashidikanya bakiyambaza ubuyobozi buri hafi.

Ku ruhande rw'ubuyobozi bw'Akarere bwari bwitabiriye iyi gahunda, nabo bavuga ko byaba ibiyobyabwenge, inzoga z'inkorano cyangwa se ibiribwa n'ibinyobwa byarenge igihe, byangiza umubiri w'umuntu.

TUYIZERE Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka KAMONYI, yongeraho ko nk'ubuyobozi batakwihanganira ko abaturage bakomeza kugura ibiribwa cyangwa ibicuruzwa byarengeje igihe, ngo niyo mpamvu buri gihe ku bufatanye n'inzego z'umutekano bakora ubugenzuzi kandi abafatiwe muri ibi bikorwa byangiza abandi bakabihanirwa.

Abaturage bafatanije n'ubuyobozi muri iki gikorwa.

Meya Tuyizere yagize ati' Turasaba buri muturage kuba ijisho rya mugenzi we, mukirinda guhishira ababa bacuruza cyangwa bakwirakwiza ibiyobyabwenge. Birashoboka ko haba hari n'abafite amakuru y'abantu bafite ibicuruzwa byasaziye mu maduka bikaba bikiri kugurishwa; abo bose mujye mumenyesha inzego zibishinzwe zikore akazi kazo'.

Iki gikorwa cyakorewe imbere y'abaturage bari bitabiriye mu rwego rwo gufatanya n'ubuyobozi kumena izi nzoga zarengeje igihe cyo kunyobwa. Uwitwa NSEKANABO umwe mu bitabiriye yagize ati' inzego z'ubuyobozi turazishimira kuko zihora zitekereza ku buzima bwacu. Natwe abaturage twiteguye gufatanya tugakumira icyo aricyo cyose cyakwangiza ubuzima by'umwihariko tugatanga amakuru kubo dukeka baba bakwirarakwiza ibyo biyobyabwenge cyangwa se abacuruza ibiribwa n'ibinyobwa kandi bazi ko byarengeje igihe kuko dusobanukiwe ingaruka zabyo ku buzima'.

Nyuma yo kumena ibiyobyabwenge n'ibiribwa byarangije igihe, abaturage bahawe ubutumwa.

intyoza



Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-runda-hamenwe-ibinyobwa-nibiribwa-bitujuje-ubuziranenge-byafatiwe-mu-maduka/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)