Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Uburengerazuba CIP Karekezi, avuga ko aya makuru yamenyekanye I saa mbiri z'ijoro ku wa 11 Ukwakira 2020, aho Muhawenimana yiyiciye umugabo amuteye ibuye hejuru y'ugutwi, bikaba byabereye mu Mudugudu wa Ngoma Akagari ka Nyamushishi barimo bataha.
Yagize ati: "Akimara kurimutera yahise yikubita hasi umugore n'inshoreke bapfaga bahita biruka, abamusanze aryamye mu nzira ni bo bahuruje abaturanyi barahamukura bamujyana ku mubyeyi we hafi aho. Mu gihe biteguraga kumujyana kwa Muganga yahise ashiramo umwuka."
Umuvugizi wa Polisi avuga ko uyu muryango wari ufitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi bw'umugabo, naho Muhawenimana wateye ibuye yahise atoroka aracyashakishwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Uburengerazuba avuga ko uyu muryango wari waragiriwe inama n'inzego zitandukanye, ariko nyakwigendera ntiyabireka.
Source : https://www.imirasire.rw/?Karongi-Umugore-yishe-umugabo-we-amuteye-ibuye-ahita-atoroka