Kevin Monnet-Paquet bwa mbere yahamagawe mu Mavubi-Urutonde rurambuye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
1 minute read
0

Kuri uyu wa Gatatu Tariki 07/10/2020, ni bwo umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu Amavubi Mashami Vincent, yatangaje urutonde rw'abakinnyi bagomba gutangira umwiherero w'imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika cya 2021.

Amavubi yari amaze amezi adakina agiye gusubira mu kibuga
Amavubi yari amaze amezi adakina agiye gusubira mu kibuga

Uyu muhango wabereye mu kiganiro n'itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cya Ferwafa, aho abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda bari bamaze iminsi bibaza imapmvu Amavubi atarahamagarwa mu gihe ibihugu bari kumwe mu itsinda byanatangiye imyitozo.

Jacques Tuyisenge na Djihad Bizimana nk
Jacques Tuyisenge na Djihad Bizimana nk'ibisanzwe bahamagawe

Amavubi yahamagawe

Abanyezamu: Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali) na Rwabugiri Umar (APR FC)

Ba myugariro: Emery Bayisenge (AS Kigali), Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Rugwiro Herve (Rayon Sports), , Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Nirisarike Salomon (Pyunick), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Rusheshangoga Michel (AS Kigali).

Abakina hagati: Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (Sandvikens IF, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Nsabimana Eric (AS Kigali), Niyonzima Olivier (APR FC), Eric Ngendahimana (Kiyovu SC), Twizerimana Martin Fabrice (Police FC), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio (Police FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyomugabo Claude (APR FC), Rubanguka Steve (AE Karaiskakis Artas)

Ba rutahizamu: Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali), Mico Justin (Police FC), Sibomana Patrick (Police FC), Yannick Bizimana (APR FC), Byiringiro Lague (APR FC), Iyabivuze Osée (Police FC), Kevin Monnet-Paquet (Saint-Etienne/France)

Kévin Monnet-Paquet bwa mbere yahamagawe
Kévin Monnet-Paquet bwa mbere yahamagawe
Mu bataha izamu harimo Sugira Ernest na Jaques Tuyisenge
Mu bataha izamu harimo Sugira Ernest na Jaques Tuyisenge

Usibye aba, hari kandi n'abandi bakinnyi bashyizwe ku rutonde rw'agateganyo bashobora kwiyambazwa umunota uwo ariwo wose barimo Usengimana Faustin, Iradukunda Bertrand, Kalisa Rachid, Danny Usengimana na Iradukunda Eric Radu na Ndekwe Felix




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/kevin-monnet-paquet-bwa-mbere-yahamagawe-mu-mavubi-urutonde-rurambuye
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)
Today | 2, March 2025