Kigali: Abasaga 1600 barabimburira abandi gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hasohotse urutonde rw'abantu 1,537 bazakorera mu Mujyi wa Kigali. Mu Karere ka Gasabo hazakorera abantu 601, mu Karere ka Kicukiro ni abantu 581 naho mu Karere ka Nyarugenge hazakorera abantu 355, aba bose bazaba bakora ikizamini cyo guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

Ni mugihe abantu 89 bo bazaba bakora ibizamini byo guhabwa uruhushya rw'agateganyo, bakazakora hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga kuri mudasobwa, bakazakorera ku cyicaro cy'ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, avuga ko n'ubwo izo serivisi zasubukuwe hazakomeza kubahirizwa amabwiriza ya Leta yo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: "Nubwo twasubukuye gahunda yo gukoresha ibizamini byo kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga twitaye ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19. Mu gutangira tuzahera ku bantu bari bariyandikishije mbere y'uko iki cyorezo kigera mu Rwanda."

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kugabanya ubwinshi bw'abantu hubahirizwa amabwiriza yo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID-19 Polisi y'u Rwanda yasohoye urutonde rw'abantu bazaherwaho ubwo iyo gahunda izaba yasubukuwe.

Abazakorera impushya za burundu na bo bazatangira tariki ya 02 Ugushyingo 2020, hakazakora abiyandikishirije mu turere tugize umujyi wa Kigali. Hazatangira abantu 601 biyandikishije gukorera mu Karere ka Gasabo, bazatangira tariki ya 02 Ugushyingo kugeza tariki ya 07 ugushyingo 2020.

Tariki ya 09 Ugushyingo hazakora abantu 581 biyandikishije kuzakorera mu Karere ka Kicukiro, bazasoza tariki ya 14 Ugushyingo. Ni mu gihe tariki ya 16 Ugushyingo abantu 355 biyandikishije gukorera mu Karere ka Nyarugenge bazatangira gukora ibizamini kugeza tariki ya 18 Ugushyingo 2020.

Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda kandi buramenyesha abantu bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z'agateganyo muri ibi bihe bya COVID-19 zararangije igihe ko nabo nihasubukurwa gahunda yo kwiyandikisha mu gukorera impushya za burundu nabo bazamenyeshwa uko bazafashwa.

CP John Bosco Kabera yavuze ko guhera tariki ya 02 Ugushyingo amashuri yari asanzwe yigisha amategeko y'umuhanda nabo bemerewe gusubukura ayo masomo ariko bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Harimo nko kujya babanza gukaraba mu ntoki n'amazi meza n'isabune cyangwa bagakoresha umuti wabugenewe (hand sanitizer), guhana intera hagati y'umuntu n'undi ndetse no kwambara agapfukamunwa.



Source : https://www.imirasire.rw/?Kigali-Abasaga-1600-barabimburira-abandi-gukorera-impushya-zo-gutwara

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)