-
- Abanyeshuri b'abahanga barakangurirwa kwiga mu mashuri y'inderabarezi
Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo gushishikariza abanyeshuri b'abahanga gukurikira iby'uburezi bakanabukora nk'umwuga, kuko ngo hari benshi babwiga ariko bagahitamo kujya gukora ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, akangurira abantu kwiga uburezi, cyane ko Leta yabashyiriyeho amahirwe yihariye, arimo no kwishyurirwa kaminuza.
Agira ati “Abize uburezi bose ntabwo bari mu burezi, bagiye bajya gukora mu bindi bice bigize ubuzima bw'igihugu. Politiki y'igihugu ariko ni uko abantu bize uburezi bakomeza umwuga w'uburezi, cyane ko hari byinshi bahishiwe, mwibuke ko Inama y'Abaminisitiri yo muri Mutarama 2019, yafashe umwanzuro w'uko abanyeshuri b'abahanga bagana amashuri nderabarezi bagomba kuzajya bishyurirwa 50% y'ikiguzi cy'uburezi”.
Arongera ati “Ibyo bintu ubu byaratangiye, n'abanyeshuri batwumva uyu munsi bumve ko 50% y'igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2019-2020, twayohereje ku ma TTC yabo”.
Uretse ibyo, abari mu mwuga hari imyaka basabwa kwigisha, nyuma abashatse gukomeza muri kaminuza na bwo bakaba bakwishyurirwa amafaranga akenerwa, nk'uko Dr Ndayambaje abivuga.
Ati “Urangije TTC ukigisha imyaka itatu, Leta izajya ikwishyurira 100% ikiguzi cy'uburezi muri kaminuza. Kandi mu gihe urangije kaminuza, abo murangizanyije ariko batize uburezi bazajya bahita batangira kwishyuzwa na BRD, ariko wowe bazaguhereza dipolome yawe wigendere kubera ko wize uburezi, ntawe uzakwishyuza n'igiceri cy'atanu”.
-
- Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje
Ati “Ayo ni amahirwe akomeye abize uburezi bateganyirijwe, ku buryo abarangiza muri iryo shami bajyaga bigira ahandi noneho bazajya baza mu burezi bagatanga umusanzu mu byo bize. Umwuga w'uburezi bigaragara ko wagufasha ubwawe, ukaba n'irembo ryiza kugira ngo utange umusanzu ku buzima bw'igihugu”.
Dr Ndayambaje avuga kandi ko abantu batize uburezi ariko bafite ubumenyi mu masomo bize, ko na bo bakinguriwe amarembo mu burezi, bagaherekereshwa amahugurwa ku bijyanye no kwigisha, ayo na yo ngo ni andi mahirwe yatanzwe.
Ayo mahirwe yose ngo azatuma nta bongera kujya mu mwuga wo kwigisha batabifitiye ibyangombwa, cyane ko Komisiyo y'abakozi ba Leta iherutse gusohora raporo ivuga ko mu Rwanda hari abarimu 1,566 mu mashuri ya Leta, bigisha ariko badafite ibyangombwa bibahesha akazi.
Imibare ya Minisiteri y'Uburezi yerekana ko mu Rwanda habarurwa abarimu 63,986 kandi ko muri bo abigisha mu mashuri abanza bujuje ibisabwa ari 98.6%, na ho mu mashuri yisumbuye abujuje ibisabwa bakaba bangana na 76%.
source https://www.kigalitoday.com/uburezi/amashuri/article/menya-amahirwe-ahishiwe-abazahitamo-kwiga-muri-za-ttc