Kuri ubu Minisiteri y'uburezi yamaze gusohora ingengabihe y'uko amashuri azongera gusubukurwa mu byiciro,aho icyiciro cya mbere cy'abanyeshuri kizatangira kuwa mbere taliki 2 Ugushyingo 2020. Nyuma y'amezi asaga arindwi amashuri amaze afunze kubera icyorezo cya Coronavirus.
Hari ababyeyi bavuga ko muri iki gihe bamaze batiga hari abana bitwaye nabi bishora mu ngeso mbi zirimo n'ubusambanyi,abandi bahura n'ibishuko byavuyemo no gutwara inda kandi bari bacyiga mu mashuri yisumbuye.
Mbere yo gusubira ku mashuri hari ibigo by'amashuri byiganjemo iby'igenga byatangaje ko abana b'abakobwa bagomba kubanza gupimwa mu kugenzura niba badatwite hagamijwe kumenya imiterere y'umwana ababyeyi bohereje ku ishuri .
Iki gikorwa bamwe mu babyeyi bemeza ko gikozwe cyaba ari cyiza ,kuko byafasha kumenya umwana ugiye kwiga no kumukurikirana,ndetse no kuba bizaba bizwi neza ko umwana inda atayitewe ari ku ishuri,bityo ubuzima bw'umwana bugakurikiranwa adataye ishuri.
Minisitiri w'uburezi Dr UWAMARIYA Valentine yamaganye icyo gitekerezo avuga ko gupimisha inda abana ari uguhohotera no kubangamira uburenganzira bw'umwana w'umukobwa. Aha avuga ko nubwo hari ibigo byajyaga bibikora rwihishwa ngo nka Minisiteri y'uburezi itabishyigikiye ndetse ko uzafatwa abikora azabihanirwa bitewe n'uko bishobora kugira izindi ngaruka ku mwana.
Nubwo Minisitiri avuga ibi ariko hari abarezi n'ababyeyi bemeza ko ibi bikozwe,byafasha izi mpande zombi gukurikirana ubuzima bw'aba bana,hatabayeho gutererana inshingano kuko baba baraje gutangira bapimwe bagatangira n'amasomo babizi nk'uko TV1 dukesha iyi nkuru yabyanditse.