Misa Rudahigwa yaturiyemo u Rwanda Imana, nari nyirimo – Pasiteri Ezra Mpyisi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo gutura igihugu cy'u Rwanda Kristu Umwami, wabereye i Nyanza (ahazwi ubu nko muri Christ-Roi) mu Kwakira 1946, umara iminsi itatu yikurikiranya, guhera ku wa 26 kugeza ku wa 28 z'uko kwezi.

Ni mu birori byizihijwe mu buryo bukomeye kandi bunogeye amaso, bikaba byari byitabiriwe n'abanyacyubahiro b'ingeri nyinshi barimo: Musenyeri Classe, Ryekmans, Umwami Mutara III Rudahigwa n'umugabekazi Nyiramavugo Kankazi.

Mu gushaka kumenya byinshi kuri iri sengesho, Kigali Today yaganiriye na Pasiteri Ezra Mpyisi, wemeza ko yari ari mu gitambo cya misa Umwami Rudahigwa yavugiyemo iri sengesho.

Pasiteri Mpyisi yagize ati: “Uwo munsi rwose muri iyo misa nari mpari, wari umunsi mukuru ukomeye, cyane, ariko ibyo Rudahigwa yakoze ni we wari ubizi wenyine, kuko abandi bantu bari bagize ngo aratura u Rwanda Kiliziya cyangwa Papa”.

Akomeza avuga ko kuri uwo munsi abantu babanje kugaya Umwami, kuko batasobanukiwe n'agaciro igikorwa Umwami akoze gifite.

Pasteri Mpyisi, avuga ko kuba abantu muri icyo gihe batarasobanukiwe n'ibyo Umwami yakoze, bisa n'ibiriho ubu, aho hari ababwiriza ijambo ry'Imana, bamwe bakabyumva abandi ntibaryumve.

Avuga ko Umwami Rudahigwa yari yarabaye umukirisitu ukomeye, ku buryo ibyo yakoze hari n'abapadiri batabyumvaga. Ibi bikaba bivuga ko Imana itagenderera umuntu kuko ari Padiri cyangwa Pasiteri ahubwo ko igenderera umuntu ku giti cye, nk'uko yagendereye Umwami.

Rudahigwa, wabatijwe akitwa Mutara Charles Leon Pierre, ngo nta bapadiri bamubwirizaga ku buryo bwihariye, yakoraga nk'iby'abandi bakora, aho kenshi bigishwaga amasengesho bagomba guhora bavuga.

Iki gikorwa cyo gutura Igihugu Imana, ngo ni cyo cyashimangiye ko Umwami Rudahigwa yamenye Imana koko.

Iri sengesho Rudahigwa yavuze ngo ryari ritandukanye n'andi yose, kuo ryo ari irye ubwe, ataryigishijwe mu bitabo. Aha ngo yabwiraga Imana yamaze kumenya.

Pasteur Ezra Mpyisi, avuga ko n'ubwo Rudahigwa yari yaramenye Imana, agakora igikorwa cyiza abanyarwanda batacyumvise ngo bamukurikize, kuko ngo kugera uyu munsi abenshi batazi Imana.

Dore Isengesho Umwami Rudahigwa yavuze yitura Yezu Kristu, akamutura u Rwanda n'abaturage barwo.

“Nyagasani Yezu, Mwami w'abantu bose n'uw'imiryango yose, wowe hamwe n'umubyeyi wawe Bikira Mariya umugabekazi w'ijuru n'isi. Jyewe Mutara Charles Leon Pierre Rudahigwa ndapfukamye kugira ngo nemeze ko ari mwe bagenga b'inteko b'u Rwanda, mukagomba no kutubera umuzi ushingiweho ubutegetsi bwarwo n'ingoma yarwo. Nyagasani Kristu-Mwami, ni wowe warwiremeye, uruha abategetsi bo kurugenga mu izina ryawe. Ugumya kurugwiza uruyobora ku ngoma nyinshi rutarakumenya.”




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/misa-rudahigwa-yaturiyemo-u-rwanda-imana-nari-nyirimo-pasiteri-ezra-mpyisi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)