Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, byatangaje kuri Twitter ko Perezida Kagame yasuye aba banyeshuri batorezwa i Gako kuri uyu wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2020.
Ntihatangajwe ibikubiye mu mpanuro Perezida Kagame yageneye aba banyeshuri bitegura kuba abofisiye mu Gisirikare cy'u Rwanda.
Ishuri rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ritanga amahugurwa y'ibyiciro bitatu.
Icya mbere ni ababa bararangije Kaminuza bahabwa amahugurwa y'umwaka umwe, abarangije Kaminuza bafite ubumenyi bwihariye bukenewe mu ngabo biga amezi atandatu n'abahabwa amasomo y'igihe kirekire mu mashami y'Ubuvuzi, Ikoranabuhanga n'Ubumenyi bw'Imibanire y'abantu hongewemo n'ubwa Gisirikare bo biga imyaka ine.
Inyubako z'Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu mwaka wa 1974 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato.
Iri shuri rifite umwihariko w'uko mu 1994 ariho hahurijwe ingabo za Ex-FAR zije kwinjizwa mu gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 nibwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.