Muri New Zealand batoye ko guhuhura umurwayi ubyifuje(kumwica), biba serivisi yemewe n'amategeko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Itegeko ryemera 'euthanasie'[guhuhura umurwayi ubisabye muganga] nka serivisi yemewe n'amategeko rinashyigikiwe na Minisitiri w'Intebe muri New Zealand, Jacinda Ardern, biteganyijwe ko rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu Ugushyingo 2021, aho nibura bizajya bibanza kwemezwa n'abahanga mu buvuzi.

Iri tegeko niritangira gushyirwa mu bikorwa, umurwayi uzemererwa guhuhurwa mu gihe abisabye, agomba kuzaba ari umuntu ufite ubwenegihugu bwa New Zealand cyangwa akaba umuturage w'iki gihugu ugituyemo by'igihe kirekire, kandi atari munsi y'imyaka 18 y'amavuko.

Ribinyujije kuri Facebook, ishyaka ACT ryo muri iki gihugu ryashimiye leta n'abaturage muri rusange, kuba abarenga 65% bemeje ko serivisi yo guhuhura umurwayi urembye ishyirwa mu zindi zitangwa mu buvuzi zemewe n'amategeko.

Icyakora iyi serivisi ntabwo izajya ihabwa umuntu wese uyisabye, kandi hazajya habanza gukorwa ubugenzuzi n'ubushishozi byimbitse ku busabe bw'ushaka kuyihabwa.

Uhabwa iyi serivisi, azajya aba afite uburwayi bukomeye, kandi budashobora gukira, ingingo izajya isuzumwa n'inzobere mu by'ubuvuzi, zizajya ziba ziri kumwe n'umuganga uhagarariye guverinoma.

Itegeko ryemerera abaganga guhuhura umurwayi ubibasabye muri New Zealand, ryamaze gutorwa n'abaturage barenga 65%. Ibyavuye mu matora ku buryo bwa burundu, bizatangazwa ku mugaragaro, ku wa 6 Ugushyingo 2020, maze iri tegeko rizatangire gushyirwa mu bikorwa mu Ugushyingo 2021.
Source: www.nzherald.co.nz

Venuste Habineza/Intyoza.com



Source : http://www.intyoza.com/muri-new-zealand-batoye-ko-guhuhura-umurwayi-ubyifujekumwica-biba-serivisi-yemewe-namategeko/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)