Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y'abahamya benshi (1Timoteyo 6:12).
Tugomba kurwana intambara nziza turwanya umwanzi Satani, ariko se ibi bisoanuye iki? ni gute se twabasha kurwana intambara nziza? reka turebere hamwe ingamba 6 dushobora kwifashisha mu rwego rwo guhashya umwanzi.
1. Iyemeze
Tegura kandi ubare uburyo bwawe bwose bwagufasha kwegera no gutsinda umwanzi, mbese umere nka jenerali utegura kurwana urugamba.
2. Senga cyane
Abaheburayo 4:16 haratubwira ngo twegere intebe y 'Imana twizeye. Injira imbere ye ufite icyizere kandi umwereke ibyifuzo byawe byose.
3. Vuga nta bwoba
1Petero 4:11 haratubwira ngo: "Umuntu navuga avuge nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo, abigabure nk'ubwirijwe n'Imana, nagabura ibyayo abigabure nk'ufite imbaraga Imana itanga, kugira ngo Imana ihimbazwe muri byose, ku bwa Yesu Kristo.
4.Tanga ku bwinshi
Uburyo dutanga nibwo buryo twakira. (Luka 6.38) mubyukuri birakwiye ko ubaho mu buzima bwo kugira ubuntu.
5. Kora cyane
Ibyo ari byo byose dukora, tugomba kubikora dushishikaye. (Umubwiriza 9:10) Jya ukora ubwirijwe n'Umwuka Wera kandi ukore umurimo kugeza imperuka.
6. Kurangwa n'urukundo nyakuri
Nkabana b'Imana, tugomba gukunda abandi nk'uko Imana idukunda hatabayeho kurobanura cyangwa kwirema ibice.
Mugihe ubashije gushyira mu bikorwa izi ngamba uko ari esheshatu, wowe ubwawe uzabasha kuzuzwa imbaraga z'Imana kandi uzatsinda umwanzi mu buryo budasubirwaho.
Isengesho ry'uyu munsi
Mukiza, sinshaka gusigara inyuma no gutsindwa urugamba umpamagarira kurwana. Kubw'ibyo njya imbere, unyereke uburyo bwo gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya umwanzi Satani mu izina rya Yesu. Amen!
Source: www.topchretien.com
Source : https://agakiza.org/Ni-gute-twarwana-intambara-nziza.html