Mu nkundura yo kunyereza umutungo ikomeje kuvugwa i Vatican mu murwa mukuru wa Kiliziya Gatolika, hatahuwe ko Papa Francis yibwe miliyoni zigera kuri 22 avanwe kuri konti ye bwite ntiyigera arabukwa.
Mu nyandiko igizwe n'impapuro 59 yashyizwe ahagaragara n'abashinzwe imari muri Leta ya Vatican, yagaragaje ko amabanga n'ububiko bwaho bwigeze kwinjirirwa n'abajura mu ikoranabunga kugeza ubwo bageze no kuri Konti ya Papa bakamwiba arenga miliyoni 22 z'Amayero.
Bivugwa ko Vatican ikomeje kwibasirwa n'agatsiko k'amabandi mu ikoranabuhanga kazwi nka Bambino Gesù.
Bivugwa ko mu ibimaze kwibwa i Vatican bihwanye na miliyoni 454 z'amayero (angana na 507,233,923,568.76 mu mafaranga y'u Rwanda).
Abahagarariye urwego rw'icungamari muri Kiliziya bafatanyije n'ubushinjacyaha bakomeje gushakisha ababa bihishe inyuma y'ibura ry'aya mafaranga yibwe Kiliziya na Papa ku giti cye.
Bivugwa ko ako agatsiko k'abajura mu ikoranabuhanga gakomeje kuzengereza kiliziya gakorera mu murwa mukuru w'u Bwongereza, London.
Mu minsi ishize ni bwo Papa aherutse gusaba Karidinali Viovanni Angelo Becciu kwegura nyuma yo kumukekaho kwakira ruswa no gukoresha umutungo wa Kiliziya mu nyungu ze bwite.