Umuhungu wo muri Ghana ukiri muto ufite imyaka 14 y' amavuko ariko w'umuhanga witwa Kelvin Odartei yatangaje abatari bacye kubera ubuhanga bwe nyuma yo yatunguye besnhi ubwo yakoze imodoka ye bwite yo kugendamo.
Kelvin Odartei ubwo yari akiri muto, yagendagendaga hirya no hino atoragura ibintu by'ubusabusa bidafite agaciro ndetse n'ibikoresho bishaje kugira ngo ashobore kubaka imodoka nto zo kumurika nubwo nyina umubyara, Abigail Perbi, yarwanyaga icyo gitekerezo cye.
Abigail Perbi yagize ati:
'Nagerageje kumuhagarika kuko ntashaka ko umuhungu wanjye aba inzererezi. Ariko hashize imyaka mike, Kelvin yakoze imodoka ye ubona ko isa n'izigezweho, ayita 'Kelvinsuik-2020''.
Nyuma yo gushimwa na benshi, Perbi ubu yishimiye ibikorwa by'umuhungu we.
Kuri ubu, Kelvin Odartei, umunyeshuri w'imyaka 18 y'amavuko mu ishuri rya Chantan M / A i Accra, muri Ghana, akaba yarangije ikizamini cy'ibanze cy'uburezi (BECE), yaje kumenyekana nyuma y'amashusho yerekana ko yari yitwaye mu modoka ye imeze nka Lamborghini yerekeza ku ishuri ku umunsi wa nyuma w'ibizamini bye BECE, aho yagiye agahagaragara mu kibuga rusange.
Uyu musore w'umuhanga mu guhanga yabwiye Face2Face Africa dukesha iyi nkuru ko yatangiye kubaka imodoka ye afite imyaka 14 gusa. Ati:
'Nabonye indege igenda irengera nuko numva hari ikintu kimbwira ko ngomba kubaka indege, nuko guhera uwo munsi ntangira kubaka indege. Byageze ku rugero uko nifuzaga ko indege iguruka, sinashobora kubikora ngo iguruke, nuko mpita mfata icyemezo cyo kubaka imodoka'.
Yakomeje agira ati:
'Hanyuma natangiye kubaka imodoka mu imurikagurisha, kugirango nereke abantu, maze umunsi umwe mbona inshuti zirabyishimiye cyane, baraza barabyitabira bityo twese dutangira gukorana. Nuko umunsi umwe rero, natangiye kubaka uyu mushinga munini'.
Muri uru rugendo rwe, umwarimu we, Patrick Yaw Adjei, yagiye amushyigikira anamutera inkunga uko ashoboye. Ati:
'Navuga ko Kelvin ari umunyeshuri wiga cyane⦠Ndashaka kuvuga ko ahora ashaka gushakisha amahirwe yose ahura nayo. Iyo umuhaye ikintu cyo gukora, aba ashaka gukora no kugikora neza ndetse akanabikora bidasanzwe'.
Kandi ni muri ubu buryo umusore Kelvin Odartei atigeze acika intege ngo areke inzozi ze nubwo yagiye ahura n'ibibazo binyuranye. Kelvin ati:
'Nize kubaka imodoka ku giti cyanjye, kandi iyo mpuye n'ingorane, njya ku nshuti zanjye kugira ngo nkemure ibibazo byanjye kandi mbone imikorere n'amazina y'ibindi bice by'imodoka'.
Adjei, yahamagariye ibigo bya Leta n'abikorera ku giti cyabo gushyigikira Kelvin, yavuze ko ari igihe ko amashuri yakwitaye cyane ku bumenyi ngiro kuruta amahame, cyane cyane mu masomo ashingiye ku buhanga. Ati:
'Rimwe na rimwe, duhugura aba bana ku ishuri, bakora neza cyane kandi bandika BECE na WASSCE yabo, bakora neza cyane ariko mu by'ukuri ubuhanga buracyari hasi, ntabwo dushobora kubateza imbere'. Akomeza agira ati:
'Buri gihe twifuza ko abana bacu baba abaganga. Buri gihe twifuza ko abana bacu baba abanyamategeko, abacungamari⦠ariko ndakubwira, ibyo uyu muhungu yashoboye gukora, ndabona ko hari ejo hazaza heza cyane kuri we, niyo mpamvu nshaka gushishikariza abantu bose hanze aha'.
Nyina wa Kelvin ntabwo yashobora kugira ikindi yarenzaho. Ati:
'Kuri ubu se yitabye Imana, kandi dufite ibibazo byinshi, ariko ni Imana. Ni Imana. Inzozi zanjye ni uko agomba guhinduka akazaba injeniyeri ukomeye cyane'.
Kelvin Odartei we yagize ati: 'Gahunda zanjye z'ejo hazaza ni ukubaka imodoka no gukora imodoka muri Ghana ndetse no ku isi hose'.
Reba hano Video