Ku wa Kabiri tariki 06 Ukwakira 2020 nibwo iki kiraro cyacitse, kigwa mu hasi mu mugezi kijyanye n'imodoka yari ikigeze hejuru.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama Habineza Longuin avuga ko gucika kw'iki kiraro byatewe n'uburemere bw'ikamyo yari yikoreye umucanga.
Avuga ko ikamyo yageze hejuru y'ikiraro kimanuka hasi mu mugezi ariko ntawakomeretse.
Ati “Uburemere bw'imodoka bigaragara ko aribwo bwatumye gicika kimanukana n'imodoka mu mugezi. Ku bw'amahirwe ariko ntawapfuye cyangwa ngo akomereke.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama Habineza Longuin avuga ko bikimara kuba hiyambajwe kompanyi ikora umuhanda wa kaburimbo yoroheje Nyagatare-Tabagwe-Karama ya Fair Construction bahita bubaka ikindi kiraro cy'agateganyo kuburyo bitahungabanyije ubuhahirane.
Agira ati “Ntakibazo cyabayeho kuko twahise twubaka ikindi ku rundi ruhande rw'umugezi. Abaturage barakomeje baragenda bisanzwe ubuhahirane ni ubusanzwe natwe niho tunyura nta kibazo gihari.”
Kuri ubu harimo gukorwa imirimo yo gukuramo ikamyo yaguyemo. Iki kiraro kiri hagati y'akagari ka Kabuga n'aka Ndego twose tw'umurenge wa Karama.
source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-ikiraro-gihuza-karama-na-tabagwe-cyacitse-nticyahagaritse-ubuhahirane