Nyagatare: Ingona yagaragaye ku nkengero z'Umuvumba yateye abaturage impungenge #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muhire Filippe avuga ko afitiye impungenge abana kuko kenshi bakoresha uyu mugezi bashaka amazi yo gukoresha mu ngo ndetse n'amatungo.

Ati “Urabona uyu mugezi kenshi abana baza kuhavoma amazi akoreshwa mu ngo, bahuhira inka ndetse banajyamo bakoga. Urumva ni ikibazo gikomeye”.

Umukozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), ushinzwe kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima Ngoga Telesphore, avuga ko ingona ari inyamanswa y'amahoro abaturage batayisagariye ntacyo yabatwara.

Avuga ko atari ubwa mbere igeze muri uwo mugezi ahubwo igishya ari uko igaragaye ku nkengero zawo.

Asaba abaturage bakoresha amazi y'umugezi w'Umuvumba n'abahuhira amatungo kujya bakoresha ahantu bareba inkombe zose.

Agira ati “Nibayiha amahoro irahava, ntivutse uyu munsi ahubwo igishya ni uko ari bwo igaragaye. Abavoma n'abahuhira amatungo bajye babanza kureba ko impande zose z'umugezi bazireba neza”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru tumenye ko imaze gusubira mu mazi mu gihe inzego z'umutekano zari zihanganye n'abaturage baje gushungera.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyagatare-ingona-yagaragaye-ku-nkengero-z-umuvumba-yateye-abaturage-impungenge
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)