-
- Bategereje ko imibiri y'abavandimwe babo izashyingurwa mu cyubahiro
Abo bana biciwe mu rugo rwa Kaberuka Euphrem (utakiriho) na Musabuwera Madeleine, bari abaturanyi b'uyu muryango, aho abo bana bari bahungiye, hanyuma bajugunywa mu musarane wo muri urwo rugo.
Amakuru y'uko biciwe muri urwo rugo yaje kumenyekana ubwo abana bo kwa Kaberuka baje gushyamira, hanyuma umwe akabwira undi ati “Nakwica nkakujugunya mu musarane tukajya tukunnya hejuru nk'uko tunnya hejuru y'abana bo kwa Disi”.
Kuva ubwo amakuru yahise atangira gutangwa, inzego z'ubuyobozi n'abandi bafatanyabikorwa bajya gushakisha iyo mibiri mu musarane wo kwa Kaberuka.
Ni igikorwa cyayobowe n'uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, tariki ya 5 Nyakanga 2018, maze muri uwo musarane havanwamo imibiri y'abantu bane, harimo n'abo bana bo kwa Disi Didace babiri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa (Habineza), yatanze raporo igaragaza ko muri uwo musarane havanywemo imibiri ine, ndetse n'inyandiko y'inama y'umutekano y'Akarere ka Nyanza y'ukwezi kwa Nyakanga 2018 kashyikirije Intara y'Amajyepfo, na yo igaragaza ko uwo musarane wakuwemo imibiri ine.
-
- Inyandiko y'inama y'umutekano y'Akarere ka Nyanza, yemeza ko mu musarane havuyemo imibiri ine
Nyuma yo gukuramo iyo mibiri kandi, Umunyamabanga nshingwabikorwa ubwe yitangiye imbwirwaruhame asaba abaturage kujya batanga amakuru y'aho bakeka hari imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyungurwe, ndetse anavuga umubare w'imibiri yabonetse (ine).
@PaulKagame @RIB_Rw @BusingyeJohns@RwandaLocalGov @RwandaRemembers @NyanzaDistrict @KibiriziS
Your Excellency @PaulKagame, aka ni agace gato k'ijambo Gitifu wa @Kibirizisector yavuze umwaka ushize wa 2018 ubwo twasangaga imibiri y'abacu bazize genocide yakorewe abatutsi pic.twitter.com/Ba2004OU6s
— DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019
Mu gihe cyo gushakisha iyo mibiri, Musabuwera n'umuhungu we Cassien Kayihura (aho iyo mibiri yakuwe), bari bafunzwe bakekwaho icyaha cya Jenoside.
Kurigisa imibiri
Mu rubanza rwaburanishijwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana mu Karere ka Nyanza, tariki ya 09 Gicurasi 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza, yahamagajwe n'urukiko nk'umutangabuhamya wari uhari, kandi akaba ari na we wari uhagarariye igikorwa cyo gushakisha iyo mibiri.
Icyaje gutungurana, ni uko uwo muyobozi yabwiye urukiko ko mu musarane hatavanywemo imibiri ine, ko ahubwo havanywemo umubiri umwe w'umuntu mukuru.
-
- Mu rukiko, Gitifu yavuze ko mu musarane havuyemo umubiri w'umuntu umwe gusa
Icyo gihe urukiko rwanzuye ko ruzigirayo kureba niba koko hari umubiri umwe, rugezeyo koko rusanga aho imibiri yari yarabitswe (ku biro by'umurenge wa Kibirizi), hari umubiri umwe gusa.
Ibi byatumye Urukiko rw'Ibanze rwa Busasamana rwanzura ko Musabuwera Madeleine n'umuhungu we Kayihura Cassien ari abere, ariko abagize umuryango wa Disi Didace bajuririra Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Icyo gihe hibazwaga aho indi mibiri y'abantu batatu yajyanwe, ariko biba urujijo, bituma inzego zitangira kubikurikirana.
Abagize uyu muryango kandi batabaje inzego zitandukanye basaba ko barenganurwa bagahabwa ubutabera, ndetse Disi Dieudonée, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, yanditse ubutumwa kuri twitter, agaragaza iki kibazo, ndetse anasaba inzego zinyuranye harimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ko uyu muryango warenganurwa, ukabona imibiri y'ababo bakabasha kubashyingura mu cyubahiro.
@PaulKagame @RIB_Rw @BusingyeJohns@RwandaLocalGov @RwandaRemembers @NyanzaDistrict @KibiriziS
Your Excellency @PaulKagame, aka ni agace gato k'ijambo Gitifu wa @Kibirizisector yavuze umwaka ushize wa 2018 ubwo twasangaga imibiri y'abacu bazize genocide yakorewe abatutsi pic.twitter.com/Ba2004OU6s
— DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019
mu musarani w'umuryango ukekwaho kuba waratwiciye abacu.Amakuru akaba yaraturutse mururwo rugo ubwo bashyamiranaga bikabatera kwivamo.Gitifu yasabye abaraho guheka iyo mibiri bakayijyana k'umurenge.Nyuma iyo mibiri yaje kurigiswa.Ndetse murubanza RP/Gen 00004/2018/TB/BSA
— DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019
yemeza ko muruwo musarani nt'abantu bavuyemo.Twareze gitifu kuri RIB ngo imubaze aho iyo mibiri yayishyize, ariko ntibyakozwe, ibyumweru bibaye3.
None twabasabaga Your Excellency ngo mudufashe gukurikirana aho imibiri yabacu iri, natwe tubashe kubashyingura.
Genocide never again— DISI DIEUDONNE (@DieudonneDisi) October 28, 2019
Imibiri yaje kugarurwa
Tariki ya 21 Ugushyingo 2019, itsinda ry'abakozi b'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ryagiye gukurikirana iki kibazo ku Murenge wa Kibirizi, maze mu nyandiko ryakoze Kigali Today ifitiye kopi, ryemeza ko ryahasanze amashitingi abiri y'umweru, imwe irimo “imibiri y'abantu bashobor kuba bane”, naho indi irimo imyenda myinshi itandukanye irimo iy'abana n'iy'abantu bakuru.
Bukeye bwaho tariki ya 22 Ugushyingo 2019, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi, Jean Baptiste Habineza yahise afungwa, akurikiranyweho ibyaha byo kuzimanganya ibimenyetso no gutanga ubuhamya bw'ibinyoma mu rubanza rwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y'igihe gitoya, uyu muyobozi yaje gufungurwa bivugwa ko yatanze ingwate ndetse n'abantu bamwishingira, ndetse icyo gihe ahindurirwa umurenge yayoboraga ajya kuyobora uwa Mukingo, ubu akaba ageze mu wa Nyagisozi.
Nyuma yo kongera kuboneka kw'iyo mibiri, mu rubanza rw'ubujurire rwaburanishijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, mu kwezi kwa Gicurasi 2020, urukiko rwategetse ko Musabuwera Madeleine n'umuhungu we Cassien Kayihura bahamwa n'icyaha cya Jenoside, rubahanisha igifungo cya burundu.
Ku bijyanye no kunyereza imibiri no gutanga ubuhamya butari bwo kuri iyo mibiri bikekwa ko byakozwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa Habineza Jean Baptiste, ubushinjacyaha buracyari mu iperereza, bikavugwa ko hagitegerejwe urubanza kuri icyo kibazo.
Kayisire Devotha, umwe mu bagize umuryango wa Disi Didace, avuga ko bahangayikishijwe no kuba hashize imyaka irenge ibiri imibiri y'ababo (abavandimwe be) ibonetse, ariko bakaba batarabasha kuyishyingura mu cyubahiro.
Agira ati “Gushyingura imibiri y'abo bana bisa n'ibidashoboka, kuko imibiri yari yabonetse ari ine, igashyirwa hamwe n'indi ku biro by'umurenge, ariko hashira igihe bakavuga ko itagihari hari umubiri umwe gusa. Na nyuma yo kuyibona kuyishyingura biracyari ikibazo”.
Ikindi aba bagize umuryango wa Disi bibaza ni uburyo umuyobozi wayoboye ibikorwa byo gushakisha imibiri y'ababo, agahindukira akayitangaho amakuru atari yo mu rukiko ku byo bo (abagize umuryango wa Disi) bita inyungu ze bwite, ndetse bakanakeka ko hatanzwe ruswa, none akaba akiri mu nshingano z'ubuyobozi.
Icyakora kuri iki kibazo, Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Erasme Ntazinda, avuga ko uyu muyobozi (Gitifu) yahanwe mu rwego rw'akazi, hakaba hategerejwe icyo ubushinjacyaha buzakora ku makosa yaketsweho yo kurigisa imibiri no gutanga amakuru atari yo.
Icyakora uyu muyobozi w'akarere ntiyashatse gutangaza igihano cyo mu rwego rw'akazi Gitifu yahanishijwe ku bw'ayo makosa yaketsweho.
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi, avuga ko iki kibazo na we akizi, kandi ko kikiri mu rwego rw'ubutabera, hakaba hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura.
Agira ati “Icyo nakora ni ukukubwira nti uwo muryango ukwiriye kwihangana, ni byo birababaje, ariko kandi tukanareka inzego z'ubutabera zigakora akazi kazo”.
Uyu muyobozi avuga ko imibiri y'abo bantu iri mu maboko y'ubugenzacyaha, aho ibitswe ku Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, akizeza ko irinzwe neza, hagitegerejwe icyo ubutabera buzanzura hanyuma ikabona gushyingurwa mu cyubahiro.
Abagize umuryango wa Disi Didace kandi baherutse no kugeza iki kibazo ku Badepite bagize Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ubwo bari mu kiganiro kuri Radiyo Rwanda Inteko, mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka wa 2020.
Icyo gihe abo Badepite bijeje uyu muryango ko bazafatanya na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bagakurikirana icyo kibazo ku buryo ababigizemo uruhare bose bazabiryozwa.
Abagize uyu muryango ariko bo basanga ikibazo gishingiye ku buyobozi bubi. Kayisire Devotha ati “Ikibazo cyabaye Gitifu warigishije imibiri akavuga ko ntayavuye muri WC (mu musarane) ku nyunguze bwite. Iba yarashyinguwe kuko si rwo rubanza rwa mbere rubayeho, ariko ni rwo rwa mbere imibiri imaze imyaka n'imyanuro yanamye idashyinguwe kubera abayobozi batari inyangamugayo”.
source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyanza-umuryango-uhangayikishijwe-n-imibiri-y-ababo-imaze-imyaka-2-idashyingurwa-ukabishinja-gitifu