Nyuma yo gutwika Bibiliya, umuhanzi Muchoma Mucomani yasabye imbabazi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya
Muchoma yasabye imbabazi apfukamye kuko yashwanyaguje Bibiliya

Muchoma avuga ko atari agambiriye kubabaza abamukunda ahubwo yashakaga kwerekana ko bamwe mu bakirisitu bitwaza Bibiriya cyane, ariko aho kuyikoresha mu gukora ibyiza ngo ibiyirimo bibabere urugero, bakayitatira, bagakora ibikorwa bibi birimo inzangano, ubujura, ubugome n'ibindi.

Yagize ati “Ntabwo nashwanyaguje Bibiliya byo kuyitesha agaciro ahubwo nabikoze nerekana ko hari abakirisito bahorana Bibiliya bagakora ibikorwa bihabanye na yo kandi biyitesha agaciro, bakayitwika mu bikorwa byabo bakayishwanyaguza uko bwije n'uko bukeye. Icyo nakoze ni ukwishyira mu mwanya w'uwo mukirisitu gito mbyereka abantu”.

Muchoma asaba imbabazi abafana be ndetse akabasaba gukomeza kumushyigikira bagakunda indirimbo kandi agasaba n'Imana imbabazi.

Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho
Muchoma yasabye abamukunda kumushyigikira kurushaho

Yagize ati “Ni ubwa mbere ngiye gusaba imbabazi abo nababaje bose ariko jyewe Muchoma Mucomani nsabye imbabazi n'umutima wanjye wose, umuntu wese wababajwe no kumbona nshwanyaguza ngatwika Bibiliya y'Imana. Imana imbabarire n'abandi bose babifashe nabi bambabarire”.

Mucomani ni umwe mu bahanzi bari kubaka izina hano mu Rwanda, avuga ko aririmba ubuzima akanibanda mu kuvuganira abana bo mu muhanda cyane ko na we yababayemo, ndetse akumva afite indoto zo kuzahora abavuganira no kubafasha.

Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo
Ni gutya Muchoma agaragara mu ndirimbo ye Ni Ikibazo

Uretse indirimbo ‘Ni Ikibazo', Muchoma amaze gukora indirimbo nyinshi nka ‘My love', ‘Haraka', ‘Ubuhamya' yakoranye na Mico The Best n'izindi.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gutwika-bibiliya-umuhanzi-muchoma-mucomani-yasabye-imbabazi
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)