Padiri Prof. Dr. Nyombayire yasubiyemo mu buryo bugezweho indirimbo 'Mwamikazi w'Isi n'Ijuru' #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Padiri Prof Dr Nyombayire Faustin azwiho kuba umuhanga muri Filozofiya, mu by'umuco nyarwanda no mu burezi, ni n'umuhanzi w'indirimbo cyane cyane izihimbaza Imana muri Liturjiya ya Kiliziya Gatolika.

Kuri ubu yamaze gusubiramo mu buryo bugezweho indirimbo Mwamikazi w'Isi n'Ijuru aho yafatanyije n'abagize itsinda rya The Bright Five Singers.

Padiri Nyombayire kandi niwe wahimbye indirimbo zirimo Ni wowe bugingo budashira, Bantu mwese, Ndakuramutsa Mariya, Ndakwemera Nyagasani Nidukanguke tube maso, Duhindure imitima yacu, Alleluya Kristu mwami wacu n'izindi nyinshi.

Reba hano indirimbo Mwamikazi w'Isi n'Ijuru

Benshi ntibazi uwahimbye iyi ndirimbo

Indirimbo za Padori Nyombayire kandi ziri mu ngeri zinyuranye : hari iz'amajwi menshi ziririmbwa n'amakorali, mbese zikoze nka ziriya z'abahanga ba kera [musique classique], hari izihimbye mu ijwi rimwe, zishobora kuririmbwa na buri muntu kandi zinoroshye kuzimenya, muri izo zose hakabamo izifite injyana ku buryo zaherekezwa n'amashyi n'ingoma zikaba zinogeye umudiho.

Muri izi niho habarirwa iyamamaye cyane yitwa Mwamikazi w'isi n'Ijuru, yamenyekanye cyane amabonekerwa y'i Kibeho agitangira gusakara.
Icyo gihe hari na Orchestre yitwa Nyampinga yamu majwi no mu mashusho yakoreraga i Butare, yayifashe nk'aho iyitoraguriye i Kibeho maze iyicuranga uko ibyumva irayicuruza mu myaka ya 1982/1983.

Umuhimbyi wayo icyo gihe yigaga muri Seminari nkuru ya Nyakibanda (ari umufaratiri). Kuva icyo gihe iyo ndirimbo yakomeje gukwira mu maparuwadetse no hanze y'igihugu hari aho yageze kandi irakundwa cyane n'ubwo batayiririmba uko nyirayo yayihimbye, ariko avuga ko ibyo ntacyo bitwaye iyo ikigamijwe ari ugusenga Imana tubinyujije kuri Bikira Mariya.

Kera kabaye rero amateka y'iyi ndirimbo aza kumenyekana, n'umuhanzi wayo ari we Padiri Nyombayire Faustin adusobanurira ibyayo.

Mwamikazi w'isi n'ijuru, Nyombayire Faustin (ataraba Padiri) yayihimbye yiga muri Seminari nto ya Rwesero (yaragijwe Mutagatifu Dominko Savio), ubwo yari ageze mu mwaka ubanziriza uwa nyuma, ubwo akaba yari yaramaze kumenya ibyo gusigura amanota ya muzika no kuyandika (solfège), ndetse akaba yari no mu baseminari bigisha abandi indirimbo bakanabaririmbisha mu Kiliziya.

Ku mugoroba w'itariki 15/04/1978, muri Seminari ya Rwesero habaye igitaramo cy'amasengesho yo gusaba Imana ngo itore benshi mu bayiyegurira, ari mu busaserdoti cyangwa mu zindi nzira zo kwiyegurira Imana. Icyo gitaramo kirimbanyije, (Padiri) Nyombayire Faustin yumva arakirigitwa n'isengesho yabwira Bikira Mariya mu ndirimbo, ariko atigeze abitegura ngo yandike iyo ndirimbo mu manota no mu magambo nk'uko ubundi abigenza iyo ahimba.

Ubwo yafashe gitari (guitare) yari imuri hafi, atangira gucuranga anaririmba, mbese akumva amagambo asa n'ayizana ariko afite aho aturuka, ubwo ndirimbo y'ibitero 5 n'inyikirizo yabyo ayiririmba umujyo umwe arayirangiza, nk'usanzwe yarayiteguye.

Abo babanaga icyo gihe ku Rwesero nabo niko babihamya uko babyiboneye banabyumva. Mu kuririmba iyo ndirimbo atari yarabanje gutegura, abihuza n'uko ubwo ari bwo yari amaze gusobanukirwa ko Imana imuhamagarira kuyibera umusaserdoti, dore ko ngo ubundi acyinjira muri seminari atari byo yari agamije cyane.

Reba hano indirimbo Mwamikazi w'Isi n'Ijuru

Umwe mu bapadiri bari abarezi ku Rwesero, ngo hari ababikira yaje kwigisha iyo ndirimbo bari mu mwiherero, bityo iza no kugera mu ishuri ry'i Kibeho ; maze mu gihe Bikira Mariya yari atangiye kuhabonekera guhera mu mpera za 1981, ngo ayumvanye abana babonekerwaga abategeka kujya bayimuririmbira buri wa gatandatu saa cyenda, kandi ahavugitse ngo „TUMUFASHE GUKIZA ISI' bakazajya bahasubiramo.

Nguko uko Mwamikazi w'isi n'ijuru yamenyekanye biturutse i Kibeho.

Padiri Nyombayire Faustin wari warakomeje kujya mbere muri muzika agahimba n'izindi ndirimbo nyinshi zigizwe ahanini n'izisabanya abantu n'Imana, ntiyigeze yibagirwa cyangwa ngo ahe agaciro gake iriya ndirimbo umuntu yavuga ko ari iyo mu buto bwe, kuko ari iyibukiro rikomeye mu nzira ye y'ubusaserdoti. Igitamngaza benshi (ndestse na we ari mo), ni uko amagambo yayo wumva atsitse mu nyigisho no mu butumwa, ndetse n'ikimyarwanda kivugitse.

Mu mwaka w'2018 ni bwo igitabo BANTU MWESE NIMUHIMBARWE cyasohotse, gikubiyemo indirimbo zisaga 60 zose Padiri Nyombayire Faustin yahimbye kugeza icyo gihe (ni igitabo kiboneka henshi mu Rwanda, kandi cyahawe n'uburenganzira bwa Kiliziya ku bihangano no ku nyandiko zijyanye koko n'ukwemera kwa Kiliziya nyine, Imprimatur), ariko guhimba ntiyabihagarikiye aho.

Muri aya mezi rero yabonye akanya kisumbuye ko kunoza izo yari yarahimbyeo ntizandikwe, no guhimba izindi ndetse, yari yifuje ko inyinshi zaririmbwa n'amakorali abishoboye (nka Chorale de Kigali, n'andi basanzwe bakorana), zikagera ku bantu ziherekeranyije n'icyo gitabo ; gusa kubera ibihe turimo, amakorali ntabwo abona uko yegerana ngo yitoze uko bisanzwe.

Ni bwo rero Padiri Nyombayire Faustin yagize igitekerezo cyo guhugukira indirimbo asanganywe zitagombera amakorali, cyane izifite n'injyana kandi zihimbitse ku buryo ziba zihagije n'iyo ziririmbwe mu ijwi rimwe.

Zimwe muri zo rero yatangiye kuzitunganya mu buryo bw'ubu, afatanyijwe na ba basore bagize itsinda The Bright Five Singers bamaze kwamamara, aho bibaye ngombwa agafata gitari ye agacuranga, n'ijwi rye akarishyiramo, maze zikazatangazwa vuba aha mu majwi, zimwe ndetse no mu mashusho.
Reba hano indirimbo Mwamikazi w'Isi n'Ijuru



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Padiri-Prof-Dr-Nyombayire-yasubuyemo-mu-buryo-bugezweho-indirimbo-Mwamikazi-w-Isi-n-Ijuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)