Padiri Ubald Rugirangoga uzwiho gukiza abarwayi ararembye nyuma yo kwandura Coronavirus #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Facebook, Padiri Ubald yavuze ko amaze iminsi adakora isengesho rya Rozari kuri uru rubuga ku mpamvu z'uko yanduye icyorezo cya COVID19 ndetse ubuzima bwe butameze neza.

Yakomeje agira ati 'Turisegura ko hashize igihe nta Rozari iba mu minsi mike ishize, Padiri Ubald arabasaba ko mumusengera. Yanduye COVID19, kandi ntabwo ameze neza.'

'Arimo guhabwa ubufasha bwa ngombwa ndetse n'ubuvuzi kugira ngo abashe gukira vuba. Mu gihe cya vuba aramera neza ndetse azakomeza gukora isengesho rya Rozari. Hagati aho mukomeze kumusengera , namwe ubwanyu.'

Padiri Ubald yatangiye gusengera abantu mu 1987 ariko icyo gihe ntiyashoboraga kumenya uwakize n'utakize. Cyakora, ngo hari abagarukaga nyuma y'icyumweru kimwe, bibiri cyangwa bitatu bakamubwira ko bakize. Padiri Ubald akora isengesho muri stade Amahoro buri mwaka agasengera abantu bagakira indwara zitandukanye

We are sorry that there hasn't been a rosary these past few days. Fr. Ubald has asked for your prayers. He has tested...

Posted by Ubald Rugirangoga on Tuesday, October 20, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Padiri-Ubald-Rugirangoga-uzwiho-gukiza-abarwayi-ararembye-nyuma-yo-kwandura-Coronavirus

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)