Umuramyi Prosper Nkomezi ukunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Ibasha gukora, Humura, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Wanyujuje indirimbo, n'izindi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'Singitinya' iri mu ndirimbo ze zikunzwe cyane dore ko amajwi yayo amaze kurebwa n'abasaga ibihumbi 500 ku rubuga rwa Youtube.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukwakira 2020 ni bwo amashusho y'iyi ndirimbo yageze kuri Youtube. Abantu barenga 60 ni bo bamaze kuyitangaho ibitekerezo. Benshi muri bo bavuze ko bakorwa ku mutima n'indirimbo za Prosper Nkomezi, bamwifuriza gukomeza gukoreshwa n'Imana. Gihana Fred yagize ati "Indirimbo z'uyu muhungu zubaka imitima yacu rwose". Musabwa Shadrack yagize ati "Muri umugisha w'isi muvandimwe, mukomeze kwagurwa".
John Musuhuke yavuze ko indirimbo za Prosper zimutera kurira, ati "Imana iguhe umugisha Nkomezi allways your songs make me cry because of how is good and has the best words ever, my God bless you (buri gihe indirimbo zawe zituma ndira kubera uburyo ari nziza n'amagambo yazo meza bihebuje, Imana iguhe umugisha). Uwitwa Martin we yavuze ko buri uko abonye Prosper asohoye indirimbo, ikintu cya mbere akora ni ugukora 'Like' kuko aba yizeye ijana ku ijana ko iyo ndirimbo ari nziza.
Prosper Nkomezi aherutse gutangariza INYARWANDA ko afite gahunda yo gukora cyane ku buryo buri kwezi azajya ashyira hanze indirimbo nshya cyangwa amashusho y'izo yasohoye mu bihe bishize. Ibyo yatangaje ari kubyubahiriza koko, dore ko amashusho y'iyi ndirimbo 'Singitinya' agiye hanze nyuma y'ibyumweru hafi bitatu hasohotse indirimbo 'Ndaje' yakoranye na Gentil Misigaro (imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 87), iyi nayo ikaba yaragiye hanze ikurikira indirimbo 'Wanyujuje indirimbo' imaze ukwezi iri hanze.
Reba amashusho ya 'Singitinya' by Nkomezi Prosper
Sourcwe: Inyarwanda.com