RBC iratangaza ko mu Rwanda abantu basaga 200 bagezweho n'uburwayi bwo mu mutwe kubera ibiyobyabwenge #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi w'Ishami rya RBC rishinzwe ubuzima bwo mutwe, Dr Yvonne Kayiteshonga, yabitangarije inama ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge yateranye kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020.

Dr Kayiteshonga yavuze ko abenshi mu bagezweho n'uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy'imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy'Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Dr Kayiteshonga yagize ati: 'Hashyizweho ingamba z'ubuvuzi bwihariye guhera ku bigo nderabuzima, ariko kubera ubukana bw'iyangirika ry'ubwonko hanagiyeho servisi zihariye ku kigo kimwe kiri ku Kicukiro ikindi kiri i Huye."

Yavuze ko igisubizo gitegerejwe ku bayobozi b'amasibo, ku bufatanye bw'inzego ndetse no ku matsinda (clubs) ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri. Akaba asaba raporo za buri kwezi z'ibyakozwe n'ihuriro ry'inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Umwe mu bakuriye komite ihuriweho n'inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw'igihugu, Musenyeri Alex Birindabagabo wa Anglican, yasabye abagize iri huriro bose kurakara kuko urubyiruko rwangizwa n'ibiyobyabwenge ari abana babo.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko mu myaka 15 ishize abajura bamwibye inka akayigaruza akoresheje abayoboke b'Itorero Anglican muri Diyoseze ya Gahini, ndetse akaba yarabifatiye akabageza kuri polisi.

Yagize ati 'Kandi abantu baha aba bana ibiyobyabwenge bahera ku b'abayobozi, abantu barimo kudusenyera, baratwangiriza none munyemerere turakare'!

Ubu buryo bwo gukoresha abaturage binyuze mu madini basengeramo no mu yandi mahuriro, ni bwo Musenyeri Birindabagabo yavuze ko bugomba gukoreshwa n'amadini n'amatorero, ku buryo buri dini ryajya rihabwa agace runaka rizajya rigenzura rigatanga raporo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko amadini yari asanzwe agira uruhare rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu nyigisho atanga, ariko ko agomba kongeraho ibijyanye no kumenya inzira zose binyuzwamo agatungira agatoki inzego z'umutekano.

Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Nyarugenge, Nkusi, avuga ko muri ako karere bakiriye ibirego 104 by'abantu bafatirwa mu biyobyabwenge mu mezi ane ashize, barimo abamotari 35 bari barahawe kubitunda.

Komite yaguye y'inzego zishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge mu Karere ka Nyarugenge igizwe n'ubuyobozi bw'inzego z'ibanze, Ingabo, Polisi, DASSO, Ubuyobozi bwa RBC, Imiryango itari iya Leta, amadini n'amatorero akorera muri ako karere, n'amashyirahamwe atwara abantu n'ibintu.



Source : https://www.imirasire.rw/?RBC-iratangaza-ko-mu-Rwanda-abantu-basaga-200-bagezweho-n-uburwayi-bwo-mu-mutwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)