Reba uko isura ye yabaye nyuma yo kujya mu muriro mwinshi agiye gutabara abana bahiraga mu nzu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo witwa Zikhaya Sithole wo muri South Africa, yashyizwe mu bantu bagaragaje ubutwari bukomeye, nyuma y'uko agiye mu nzu yari irimo gushya akajya gutabara abana barimo guhiramo.

Nk'uko byatangajwe n'uyu mugabo we ubwe, ngo yagiye kumva yumva umubyeyi arimo arasakuza cyane ataka kandi asaba ubufasha. Uyu mugabo ngo n'ubwo atazi icyarizaga uwo mugore, ngo yaretse ibyo yari ari gukora n'uko ajya kureba uwo mubyeyi wari uri gutabaza.

Akigera ku rugo rw'uwo mubyeyi, yahise abona inzu irimo kugurumana, uwo mugabo ngo adatindiganjije yahise yinjira mu nzu yari irimo gushya, n'uko akigera mu nzu yumva amajwi y'abana barimo barira. Uyu mugabo yirukiye mu cyumba aba bana bari baryamyo n'uko abanza gukiza akana gato kuko ariko yabonaga gakeneye kubanza gukurwa mu nzu.

Uwo mugabo yagejeje umwana muto hanze asubira kuzana n'umukuru ariko ku bw'amahirwe make umuto ntago yabashije gukomeza kubaho, ahubwo umukuru niwe nanubu ukiri kwitabwaho n'abaganga.

Nyuma y'uko abaturage bari bamaze kubona ubwo bwitange bw'uwo mugabo wagaragaje igikorwa kitapfa gushobokera benshi, barasa ubuyobozi bwa South Africa ko rwose uwo mugabo Zikhaya Sithole, yazashyirwa mu ntwari za kiriya gihugu

Dore inzu yariri guhiramo abana babiri



Source : https://impanuro.rw/2020/10/29/reba-uko-isura-ye-yabaye-nyuma-yo-kujya-mu-muriro-mwinshi-agiye-gutabara-abana-bahiraga-mu-nzu/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)