Uyu mugabo Nshimiyimana ni uwo mu Murenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma, akekwaho kwica umugore we tariki 03 Ukwakira 2020.
Nshimiyimana ushakishwa na RIB yavutse taliki ya 01, Mutarama 1984 akaba ari mwene Mukezangango na Niragire.
RIB iri gushakisha Nshimiyimana mu gihe igishakisha undi mugabo witwa Zirikana wo ku Gisozi mu Karere ka Gasabo na we akekwaho kwica umugore agacika.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thierry taliki 18, Nzeri, 2020 yatangaje ko bagishakisha Zirikana kandi ko bazamufata byatinda byatebuka.
Icyo gihe yagize ati: "Tuzamushaka kugeza tumubonye. Niyo byasaba imyaka runaka."
Abajijwe niba yaba atarihinduranyije isura, yasubije ko ibyo bitabuza ko afatwa kuko n'abitukuza bagasa n'Abazungu bafatwa.
Source : https://www.imirasire.rw/?RIB-irashakisha-umugabo-wishe-umugore-we-agahita-atoroka