Urwego rw'igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB )N'ubutumwa rwashyize kuri twitter bugira, buti: 'RIB yafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA)'.
Nzeyimana Eddy Ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y'ubwubatsi bw'imihanda.
RIB irashimira abatanze amakuru kugirango ukekwa afatwe kandi yongera kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi kidashobora kwihanganirwa mu gihugu cyacu.
Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.Â