Aya mashuri akaba yarafunzwe na Ministeri y'uburezi muri Gashyantare 2019 kubera akaduruvayo kari mu buyobozi bw'iri shyirahamwe nyuma yuko bakuyeho Ndakaza Laurent bagashyiraho Mukankaka Marriane.
Muri Kanama 2018 nibwo muri APEFE Mweya, hatangiye kuvugwa amakimbirane mu banyamuryango bayo, yatumye n'ubuyobozi bweguzwa ariko uw'ikigo arinangira.
Aya makimbirane yagize ubukana nyuma ya raporo yakozwe igaragaza ko Umuyobozi w'ikigo, Ndakaza Laurent, yakoresheje nabi umutungo ufite agaciro ka miliyoni 60 z'amafaranga y'u Rwanda bituma hafatwa umwanzuro ku mukuraho ariko yanga kuvaho.
Ku wa 26 Kanama 2018 nibwo abanyamuryango batoye Mukankaka Mariane ngo ayobore ikigo ariko Ndakaza yanze kuvaho byatumye havuka umwiryane mubashinze iki kigo bituma abana bahigaga bagenda bagabanuka.
Mu rugendo yarimo mu Karere ka Rubavu kuwa 8 Gashyantare 2019 rwari rugamije kureba uko uburezi butangwa, Minisitiri Mutimura, yakirijwe ikibazo nuwitwa Niyonsaba Sangwa Pascasie wavuze ko yirukanwe na APEFE Mweya, akitabaza inzego zitandukanye ariko ntibigire icyo bitanga.
Dr Mutimura Eugène wari Minisitiri w'Uburezi nyuma yo kumva ikibazo cy'abarimu n'ibibazo by'ubwumvikane buke hagati y'abagishinze yahise afata icyemezo cyo gufunga Ikigo cy'Amashuri Abanza n'Ayisumbuye cya Apefe-Mweya kiri mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu.
Nyuma yuko ikigo gihagaritswe akavuyo n'umwiryane byarakomeje Ndakaza wakuweho agumana ikigo n'abamukuyeho bakomeza kuvuga ko bamukuyeho ariko ntibyamubuza kugumana amakonti no kwakira ubukode bw'amazu y'ikigo kuko nubwo ikigo cyafunzwe ubu ibyumba bikoreramo irindi shuri.
Kuwa gatanu w'icyumweru gishize nibwo umuhesha w'inkiko w'umwuga umulisa clemence yaje guteza cyamunara inyubako z'iki kigo kubera umwenda wa miliyoni 40 zafashwe n'ubuyobozi biteza impagarara kuko abanyamuryango bitambitse umuhesha w'inkiko.
Abanyamuryango ba APEFE Mweya bavuga ko ideni Ndakaza Laurent yarifashe ku giti cye kuko yarifashe mw'izina rya Actions Des Parents Pour L'education Et La Formation Des Enfants (Apefe Mweya) mugihe bo bavuga ko basanzwe ari Association des Parents pour l'education et la Formation des enfants-Mweya (APEFE - Mweya)